Nyagatare: Uwarokotse Jenoside arishimira ko yubakiwe inzu

Niyitegeka Esperance wabarizwaga Bushoga mu Murenge wa Nyagatare akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arashima ko yahawe icumbi ryujuje ibisabwa, nyuma yo kumara imyaka 30 atagira icumbi, aho avuga ko byaterwaga no kuba urutonde rw’abagombaga gufashwa rwari rurerure.
Uwo mubyeyi w’imyaka 51 avuga ko mu byifuzo yagiye agira harimo gusaba ko yakubakirwa, ariko kubera ko hari abababaye benshi, yajyaga ku rutonde ariko bikarangira ubwo bufasha butamugezeho.
Ati: “Ni kenshi nifuje ko nahabwa icumbi ariko ubufasha ntibungereho kubera ubwinshi bw’abari bafite iki kibazo. Nageze aho nsa nubivuyemo menyera ubuzima bwo gucumbika, aho nabaga mu tuzu tubi kubera nta bushobozi.
Byari imbogamizi kutagira aho mba nita iwanjye kuko byamfatanyaga no kutagira ubushobozi bityo imibereho ikarushaho kumbana mibi cyane.”
Niyitegeka avuga ko yanezerewe cyane yumvise ahamagawe akabwirwa ko yitegura kuko yabonewe inzu agiye gutuzwamo.
Ati: “Numvise ntunguwe cyane ko bampamagaye, nagize ibyishimo byinshi nsigara mfite amatsiko yo kumenya aho ngiye gutuzwa. Tugejejwe aha kubyakira byarangoye, kuko twahawe inzu yubatse neza, ifite ibikenewe byose, amashanyarazi, amazi hafi, hanyuma b’ibikoresho byose mu nzu.”
Yongeyeho ati: “Uyu munsi ndashima cyane ubuyobozi bwaturokoye bukaba bukomeje no kuduhangayikira bushakisha uko tugenda tuva mu bibazo twasigiwe n’amateka mabi yatubayeho. Nabagaho nsha inshuro nubwo ubu nta butaka ndabona ariko nibura ni yo nshuro ngiye kuyica mfite aho ntaha ejo n’ejobundi bizaba byiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bashyize imbere gahunda yo gushakirwa hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliette yagize ati: “Dufite ibyiciro bitandukanye by’abaturage bakeneye aho kuba hakwiye. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi mu Midugudu nabo bafatanya kureba no gukurikirana abantu bashora gushyirwa mu kaga n’aho batuye kutumenyesha turafatanya gushaka uko abo bantu bagira icyo bakorerwa.”
Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarubakirwa ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere buherutse gutangaza ko aba biyongeraho n’abafite inzu zikeneye gusanwa zisaga 400.

