Nyagatare: Uwari yarahumye yahuye n’Ingabo z’u Rwanda arareba

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Musabyimana Donatila wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, aravuga imyato abaganga bo mu Ngabo zu Rwanda (RDF) bahuye na yarahumye burundu bakamusiga areba neza nkabandi.

Mu myaka umunani ishize, uyu mubyeyi yari yarahumye ku buryo abantu benshi bavugaga ko byamaze guhinduka ubumuga bitewe n’uko yari amaranye uburwayi igihe kinini.

Uyu mubyeyi arashimira Ingabo z’u Rwanda ku bwa gahunda yo kwegera abaturage no kubaha ubuvuzi, kuko ubu amaze imyaka umunani areba neza mu gihe yakekaga ko yahumye burundu.

Uyu mubyeyi avuga ko yafashwe n’indwara y’amaso ikaza kumutera ubuhumyi atangira kugenda arandaswe kuko atabonaga na busa.

Agira ati: “Nari narahumye burundu ntanafite n’icyizere cyo gukira. Naje kubwirwa n’abavandimwe ko hari gahunda iri gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda yo kuza kuvura abaturage ku buntu. Nanjye bantwaye aho bavuriraga baransuzuma, batangira ku mvura nza no gukira mbona ndarebye. Ubu maze imyaka umunani ndeba neza nigenza.”

Akomeza agira ati: “Ni ishimwe rikomeye kuri aba basirikare bamvuye. Uyu munsi ubu ndakora ibikorwa bitandukanye aho mfatanya n’ahandi mu guteza imbere Igihugu.”

Abaturanyi ba Musabyimana na bo bavuga ko batunguwe no gukira kwe ariko kandi bikanabashimisha cyane.

Rutunga Jonas agira: “Uyu mubyeyi yari yarahumye rwose, ariko twatunguwe no kubona agarutse mu buzima bisanzwe yongera kureba, amenya abo bari kumwe ndetse yaje no gukira neza ku buryo ubu akora imirimo ye nk’ibisanzwe. Twarishimye n’abaturanyi ariko kandi tunashimira abaganga bamuvuye ku buntu agakira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, ashimira umusaruro utangawa n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda kuri ubu zifatanyijemo na Polisi y’u Rwanda mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ati: “Izi nzego z’umutekano ni abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi. Ni mu gihe ariko kuko ibyo badufashamo na bo ni ibyabo bakora nk’abikorera. Aha batanga ibikorwa by’ubuvuzi, bavura abavandimwe babo, abyabyeyi, abaturanyi babo. Ni ubufatanye butanga ibisubizo ku baturage rero kandi tubishima cyane.”

Akomeza asaba abaturage bafite ibibazo by’ubuzima kwitabira gahunda yo kubegera yatangiye ku wa Mbere taliki ya 17 Werurwe ikaba yitezweho kumara amezi atatu.

Ati: “Turasaba abaturage bafite ibibazo by’ubuzima kwitabira iyi gahunda nubundi yatangijwe, bakavurwa bakagira ubuzima buzima butuma bashobora gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.”

Minisitiri w’Ubuzima aherutse gutangaza ko umwaka ushize hari abarwayi bagera ku 3000 bari barahumye burundu, ariko bakaza kuvurwa bagakira binyuze muri iyi gahunda y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Serivisi z’ubuvuzi abaturage begerejwe n’Ingabo na Polisi zikomeje gufasha abantu benshi
Uretse ubuvuzi haranubakwa ibikorwa remezo
  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE