Nyagatare: Umuhanda wa miliyari 4 Frw bubakiwe ubarinda iyangirika ry’umusaruro 

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bakoresha umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 38 bishimira ko batangiye gusarura ku byiza bakesha ikorwa ry’uyu muhanda wa kaburimbo ubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko ukanoroshya imigenderanire. 

Uyu muhanda kugira ngo wuzure byatwaye miliyari 4 na miliyoni 166 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba waroroheje urujya n’uruza rw’abantu bagorwaga no kuva i Nyagatare berekeza cyangwa bava Kagitumba.

Ni umuhanda ukora ku Mirenge ine ari yo Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba, uhuza Isantere ya Kagitumba n’Umujyi wa Nyagatare. 

Isantre ya Kagitumba yubatswemo umupaka wa Kagitumbauhuza u Rwanda na Uganda.

Mu bavuga ko bungukiye kuri uyu muhanda washyizwemo Kaburimbo yoroheje,harimo abasanzwe bakora u uhinzi bw’imboga n’imbuto mu gishanga no mu nkengero z’icyanya cy’umuvumba. 

Hari kandi benshi mu batuye muri ibi bice bahafite inzuri bishimira kugemura amata banyuze mu muhanda mwiza ubaruhura ibilometero 68 bakoraga bagemuye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. 

Mugemana Leon umuhinzi w’inyanya, avuga ko mbere byamugoraga kubona imodoka igeza umusaruro we i Nyagatare kuko nta muhanda muzima wari uhari, mu gihe ubu bisigaye byoroshye.

Yagize ati: “Byaratugoraga cyane mbere kugira ngo ubone imodoka ikugereza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko rya Nyagatare, kuko umuhanda utari uhari. Aho tuwuboneye byaradufashije cyane inzira yatubereye ngufi kandi nziza.

Uyu muhanda utuma tugeza umusaruro wacu mu Mujyi wa Nyagatare ukahagera utangiritse kuko nta binogo tugihura na byo mu nzira nkuko byari mbere tugikoresha inzira z’ibitaka.

Kazungu Eric utwara amata ku ikusanyirizo rya Nyagatare akoresheje moto, avuga ko byabagoraga kugeza amata ku ikusanyirizo bitewe no kutagira umuhanda.

Ati: “Kuva i Gasinga ugera i Nyagatare byadutwaraga igihe kinini, kandi ubundi uko utindana amata mu nzira biba bigushyira mu byago byo kuba yakwangirika. Ubu byabaye igisubizo cyiza kuba uyu muhanda warakozwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga  ko uyu muhanda  wubatswe kugira ngo ukure abaturage mu bwigunge, cyane abo muri iriya Mirenge unyuramo, kuko usigaye ukoreshwa n’abahinzi n’aborozi bageza umusaruro n’umukami wabo mu Mujyi wa Nyagatare.

Ati: ”Uyu muhanda ugenda ugahurirwaho n’Imirenge uko ari ine, ukanyura mu nzuri, mu buhinzi n’ubworozi uragenda ukagera mu cyanya cy’ubuhinzi cya Kagitumba, ku buryo iyi nzira yabaye iy’ubusamo kuko mbere bagombaga kunyura i Kagitumba, Ryabega ukagaruka i Nyagatare.”

Meya Gasana asaba abaturage gukoresha aya mahirwe baba bahawe na Leta yabo ibagezaho ibikorwa remezo, bagakora byinshi byiza bibateza imbere.

Uretse gufasha mu bikorwa by’ubuhinzi, uyu muhanda unafasha mu bucuruzi, aho abakura ibicuruzwa byabo i Kagitumba bifashisha uyu muhanda bakaba baganya ibilometero 20 ku rugendo rwabo rwari rusanzwe ruzenguruka i Ryabega.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE