Nyagatare: Umudugudu umaze imyaka 14 usaba amashanyarazi ugiye gucanirwa

Nyuma y’imyaka 14 kirekire abaturage batuye Mudugudu wa Mugali uherereye mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, basaba ko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi, kuri ubu bagiye gucanirwa.
Ni Umudugu watuwe mu 2010 muri gahunda ya Leta yo gutura mu Midugudu, aho abaturage bagiye bava aho bari batuye mu nzuri no ku masambu baza kubaka ahari hagenwe n’ubuyobozi muri uyu Mudugu.
Ni Umudugudu usanzwe ufatwa nk’Umudugudu w’Icyitegererezo mu Murenge wa Nyagatare.
Abawutuye bagaragaza ko bagiye basaba ko bahabwa amashanyarazi kenshi bakizezwa ko bizakorwa.
Gusa kuri ubu ngo ikizere ni cyose nyuma yuko hatangiye kubakwa umuyoboro w’amashanyarazi n’amapoto agashingwa muri uyu mudugudu.
Ni umuyoboro uva ku muyoboro munini Ryabega muri Nyagatare ukazatanga amashanyarazi muri uyu Mudugu wa Mugali ndetse ugakomereza muri Kamagili.
Ubwo baganiraga n’Imvaho Nshya, aba baturage batangaje ko kuri ubu hari abatangiye gutekereza imishinga y’iterambere bazakora mu gihe bazaba bamaze gucanirwa.
Komayombi Faustin yagize ati: “Ni ibyishimo kuba Leta yacu yarumvise ugusaba kwacu. Ni ukuri twari dukeneye umuriro w’amashanyarazi. Ahantu hacu ntabwo hongeraga Agaciro kubera kuba mu mwijima.”
Akomeza agira ati: “Ubu nge ndateganya guhita nubaka izindi nzu muri iki kibanza cyanjye nkayarebesha hariya mu muhanda, ku buryo yakorerwamo ubucuruzi butandukanye. Nashyiramo nk’ubwogoshi cyangwa bakahasudirira ibikiresho bitandukanye nk’inzugi n’amadirishya.”
Hari Kandi n’abavugako bazoroherwa no kubona serivisi bajyaga gushaka kure kuko zikenera amashanyarazi.
Ayinkamiye Cecile yabwiye we avuga ko hari ikibazo cyo gukenera kogoshesha abana, bagakora urugendo bajya ahitwa ku kimoramo.
Kugezwaho amashanyarazi ngo bizatuma izi mvune bagiraga zihagarara, anavuga ko bibazaga impamvu uyu Mudugudu uri mu marembo y’Umujyi wa Nyagatare ari wo wasigaye utaragezwaho amashanyarazi.
Mugenzi we Nyiramakuba Laurence, na we yagize ati: “Kubona amashanyarazi ni umunezero kuri twe.Twiyezerezaga ibigori bikatugora kubona aho tubikoboreza ngo tubone ifu nziza y’akawunga.Nitibona umuriro abantu bazashyira ibyuma bishya hano mu mudugudu tujye dusheshereza hafi.”
aba baturage b bashimira ubuyobozi bwumva ibikenewe n’abaturage ,ngo kuko Ibikorwa nk’ibi bituma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Uwizeyimana Etiene, Umuyobozi w’Ishami rya Nyagatare ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) ushinzwe Ibikorwa bya Tekiniki, yavuze ko Ibikorwa byo gucanira uyu mudugudu bitazarenza amezi abiri.
Yagize ati: “Twabanje kubaka umuyoboro wisumbuye uzagera mu bice bitandukanye, ubu hagiye gukurikuzaho kubaka imiyoboro igera mu ngo z’abaturage. Muri rusange nabwira abaturage ko bashonje bahishiwe kuko ibisabwa byose byakozwe mu gihe cya vuba bakaba baracanirwa bitarenze mu kwa munani.”
Uyu mudugudu wa Mugali utuwe n’ingo zisaga 340 abenshi bahuriye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi abandi bakabarizwa mu kiciro cy’abatanga serivisi zitandukanye.

