Nyagatare: Uherutse gufungurwa arashakishwa akekwaho kwica umugore we

Nkeragutabara Jean wo mu Mudugudu wa Rukiri, Akagari ka Kabeza Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare wari umaze iminsi mike afunguwe, arakekwaho kwica umugore we amutemaguye agahita atoroka.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, yari amaze igihe gito avuye muri gereza aho yafunzwe imyaka 2 akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.
Ku wa Kabiri abaturanyi batunguwe no kumva ko Nkeragutabara arimo gushakishwa akekwaho kwica atemaguye umugore we Uwimana Dative w’imyaka 50 y’amavuko.
Umwe muri abo baturage witwa Mukiza Damien, yavuze ko bababajwe n’urupfu rubi nyakwigendera yishwemo.
Ati: “Ni urupfu rubabaje yamutemye kenshi kandi kuko bari mu rugo bonyine ntihabonetse utabara, aho byamenyekanye bitinze ndetse umugabo abasha gutoroka. Bari basanganywe amakimbirane ariko adakaze ku buryo hakekwako ubwicanyi nk’ubu.”
Mutuyimana Clementina na we yagize ati: “Kuva uyu mugabo yafungurwa yakoraga akazi ko gucuruza inzoga. Icyo bavuga ni uko yakoze amahano, aho ntamenya niba yari yasinze cyangwa yari muzima. Turasaba ko inzego zamukurikirana agafatwa akaryozwa ibyo yakoze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abaturage kwirinda ibikorwa bibi bivutsa abandi ubuzima.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu, agira ati: “Tumaze iminsi twumva abantu bica abandi hirya no hino mu Mirenge. Hari ibiheruka kuba Katabagemu aho uwishe umuntu yashatse no kurwanya inzego z’umutekano araraswa. Hari n’ibi byo muri Rwimiyaga, ni ibyo kugaya kandi abaturage barasabwa kwitandukanya na byo. Bakumire kandi barwanye amakimbirane.”
Akomeza avuga ko kubungabunga umutekano wa buri wese bireba buri muturage bidakwiye guharirwa umuyobozi gusa.
Ati: “Nidufatanya aho dukeka ibibazo tugatanga amakuru, abafitanye ibibazo tukabegera bakaganirizwa bizadufasha kugira imiryango izira ubwicanyi bwa hato na hato.”
Mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gushakisha ukekwaho ubu bwicanyi, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.