Nyagatare: Ubworozi bw’amafi muri Tabagwe babwitezeho ubuzima bwiza n’iterambere

Aborozi b’amafi bo mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ubworozi bw’amafi babwitezeho kugira ubuzima bwiza kuko amafi akungahaye ku ntungamubiri, kandi bazanakuramo amafaranga azababera umusingi w’iterambere.
Abo borozi b’amafi bibumbiye muri koperative KODEPOITA ikorera mu Mudugudu wa Kabusunzu, Akagali ka Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare.
Bamwe muri abo borozi babwiye Imvaho Nshya ko kurya amafi bibafasha gufungura ifunguro ryuzuye, bakanoza imirire kandi ko uwayariye agira ubuzima bwiza.
Tuyisenge Barekeriyo avuga ko yavukiye iruhande rw’amazi ku buryo atahitamo kurya inyama yabonye isamaki.
Yagize ati: “Sinarya inyama nabonye isamaki (amafi), ziba zifite intungamubiri zihagije natwe bigatuma tugira ubuzima bwiza, numva ubuzima bwanjye bumeze neza, kandi nubwo mfite imyaka 65 mfite ingufu.”
Ku bijyanye n’iterambere avuga ko amafaranga ava muri ubwo bworozi abafasha kwikenura ndetse ko babona bazakuramo inyunyu kuko bagura aho kororera, bafukura ibindi byuzi.
Ati: “Dutangira twatangiriye ku cyuzi kimwe, none tugenda twongera, amafaranga twavanagamo ni yo twashoye mu kwagura ubworozi bw’amafi dufukura ibindi byuzi,ubu aho tugeze umusaruro uzadushimisha.
Inyungu yindi irimo twatangiye gusogongeraho ni uko koperative idutangira Mituweli, itwishyurira Ejo heza ndetse yanatworoje ihene.”
Yakomeje asobanura ko abaturage bitabira kugura amafi iyo basaruye, ahubwo ko umurongo uba ari muremure.
Ati: “Iyo twasaruye, abaturage baba batonze umurongo baje kugura amafi, igiciro cy’amafi ntigikanga abaguzi kuko ikilo kigura amafaranga y’u Rwanda 3 500. bagura bihuta. Umuturage agura akurikije ubushobozi kuko dushobora kuroba ifi ifite ikilo kimwe kugeza kuri 3. Buri wese agura abitewe n’ubushobozi.”

Undi mworozi witwa Gashumba Emmanuel na we avuga ko biteze kuzagera ku musaruro mwiza kuko uko bongereye ibyuzi ari nako umusaruro uzaboneka.
Yagize ati: “Turacyiyubaka twongera ibyuzi, ariko icyizere kirahari kuko kiriya kimwe nacyo hari ibibazo kidukemurira nk’ugize akaga akagwisha nk’inzu koperative imuha amafaranga.
Yongeyeho ati: “Ubu bworozi bufite akamaro kanini tubona amafi hafi yacu kandi twasobanukiwe neza ko amafi atari ay’abakire gusa ndetse akize ku ntungamubiri zidateza ibibazo ku buzima, buri wese akagura uko yifite.”
Batamuriza Ancille ukuriye iyo koperative yavuze ko koperative igenda ikura, kuko yavuye ku cyuzi kimwe ikaba igeze ku 8 kandi byose byakozwe n’amafaranga akomoka ku bworozi bw’ayo mafi yo mu cyuzi kimwe.
Ati: “Dutangira mu 2012, twahereye ku cyuzi kimwe cyahoze ari icyuzi cy’inka ntibagikoresha turagisaba barakiduha. Amafaranga yavuyemo twagiye tuyacukuza ibindi byuzi none tugeze ku byuzi 8. Abanyamuryango twungukira mu kugurisha umusaruro, umunyamuryango atangirwa Ejo heza, Mituweli ndetse bahawe amatungo magufi, ihene kuri buri munyamuryango, ubu ku cyuzi kimwe dushobora kubona nk’ibilo 300 duteganya ko byazikuba kabiri, gatatu se tugasagurira n’amasoko yo hanze.”
Yakomeje avuga ko mu gihe kiri imbere bateganya ko amafaranga bazajya bakura mu bworozi yazabafasha bakorora nk’ingurube, bakazazamuka bakagera ku nka kuko ibyo bakora babona bijya imbere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana yavuze ko amafi ari meza ku buzima nta kibazo ateza, ashishikariza Abanyarwanda kurya amafi.
Yagize ati: “Umuntu wariye ifi, indwara ya goutte ntiba imureba, warya izo ushaka umubiri uzibyaza umusaruro, nta kibazo cy’ingaruka wagira, habamo imyunyungugu, habamo vitamini n’ibindi.”
Yagarutse ku kamaro ko kurya ifi harimo intungamubiri zihariye nka Omega 3 na 6. Omega 3 ifasha mu gukura k’ubwonko, kandi amafi afite poroteyini n’imyunyungugu.
Ibi bikorwa byo kuzamura umusaruro w’amafi ngo Umunyarwanda azamure ingano y’ibilo by’amafi arya ku mwaka, bikorwa binyuze mu mushinga ‘Kwihaza’ wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Enabel na Luxembourg.

