Nyagatare: Nyabitekeri barashimira Leta ikomeje kubegereza serivisi z’ubuvuzi

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage batuye mu Kagari ka Nyabitekeri, mu Murenge wa Tabagwe   bavuga ko bishimira ibikorwa remezo Leta ikomeje kubagezaho birimo ivuriro ry’ibanze bubakiwe ubu bakaba batakivunwa no kujya gushaka serivisi z’ubuvuzi kure y’aho batuye.

Abo baturage bavuga ko kuba iri vuriro ry’ingoboka riri rwagati mu Mudugudu byatumye ntawushobora kugira ikibazo cyo kwivuza ngo abure abamwitaho. Iryo vuriro kandi ngo ryatumye abatuye muri ako Kagari batagikora ingendo ndende bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe, ngo kuko bajyayo boherejweyo n’umuforomo ari uko ikibazo gikomeye.

Murorunkere Dancilla umubyeyi utwite wari waje kureba uko ubuzima bwe buhagaze, yatangarije Imvaho Nshya ko iryo vuriro ryabaye igisubizo mu buryo butandukanye.

Agira ati: “Turashimira Leta yaduhaye iri vuriro kuko igihe umuntu agize ikibazo cy’uburwayi atera intambwe nke yerekeza hano agafashwa. Ni ivuriro navuga ko riri mu rugo kuko umuturage muri uyu Mudugudu asohoka iwe yinjira mu ivuririro. “

Yongeyeho ati: “Navuga ko ibi ari ibyiza umuturage ubwe atashobora gusobanura, kuko ubusanzwe aha hari kure y’ ikigo nderabuzima, ariko kuri ubu navuga ko ikintu icyo ari cyo cyose gikenerwa turi kukigezwaho. Umuhanda warakozwe, twubakirwa iri vuriro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.”

Ikindi aba baturage bavuga ni uko bubakiwe inyubako nshyashya igezweho ituma bahabwa servisi bisanzuye.

Rurangwa Theophile ati: “Ni ukuri turishimira uko twitaweho n’ubuyobozi bwiza. Ntabwo aha wamenya ko ari ivuriro ry’ibanze kuko hubatswe inyubako nshya itandukanye n’iyo twakirirwagamo mbere.Uretse kubakirwa ivuriro dufashwa no kugira ibindi bidufasha kwita ku buzima birimo gahunda ya Mituweli kwizigamira n’ibindi. Ibi rero binatuma umuntu abona umwanya wo gukora ibimuteza imbere kuko ntawuhera mu buririri kubera uburwayi.”

Murwanashyaka Eugene na we ashimangira ko uretse ubuvuzi bahabwa, ngo banagirwa inama ku bindi bigamije gusigasira ubuzima.

Ati: “Uretse kuvura uwarwaye, iri vuriro tuhafatira n’inama zigamije kwirinda indwara no gusigasira ubuzima. Harimo ibijyanye no kwita ku isuku, kuboneza urubyaro no gukangurirwa gukingiza abana tubyara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza , Murekatete Juliette  avuga ko amavuriro nk’aya ari gukwizwa hirya no hino mu karere, aho afasha abaturage.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho biri no mu myanzuro yagiye iva mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahemejwe ko nibuze buri Kagali kajya kagira ivuriro ry’ingoboka. Ubu rero turi kubigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, kuko hari naho bayubaka ubuyobozi bukaza bubazaniye ibikoresho n’abakozi.”

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage kwitabira gukoresha ayo mavuriro bivuza ku gihe.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE