Nyagatare: Kiyombe barishimira inyubako y’Ibiro by’Akagari yatwaye miliyoni 40

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abaturage b’Akagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare, bavuga ko baterwaga ipfunwe no kwakirirwa mu biro by’Akagari bisa nabi, none barishimira inyubako nshya bubakiwe igatwara asaga miliyoni 40 ikazafasha mu kunoza serivisi zihabwa abagana ubuyobozi.

Abo baturage b’i Gataba bavuga ko bari babangamiwe n’inyubako y’Ibiro by’Akagari binjiragamo basesera, ikaba yari ishaje itajyanye n’igihe.

Byamungu Anastase agira ati: “Inaha twabonaga dusa n’abasigaye inyuma. Ubuyobozi bwakoreraga mu kazu ka kera kari kubatse nabi utarwanyamo ivumbi ngo bikunde. Ni ahantu hatari habereye gutangirwa serivisi.”

Turyahenda Amos na we yagize ati: “Ku bantu bavukiye inaha bakaba badakunda kugenda bari barabyakiriye bakumva ko ibiro by’ubuyobozi ari uko biba bimeze. Ariko ku muntu utembera akagera ahandi, ukareba aho utugari dukorera wumvaga umwazwa no kwinjira mu Biro by’Akagari birutwa n’inzu y’umuturage nawe uciriritse.”

Kuri ubu iyo nyubako yarasenywe yose hazamurwa inyubako y’Ibiro by’Akagari bavuga ko ibateye ishema.

Yagize ati: “Ni impinduka zikomeye zageze iwacu. Abagana ubuyobozi bari kwakirirwa ahantu hazima.

Ikindi ariko mu Kagari haba ibyiciro bitandukanye by’abahagarariye abaturage bashobora kugirira gahunda rimwe ku Kagari wasangaga babuze aho bicara gahunda zabo zigapfa cyangwa bagakora banyagirwa. Twavuga nk’Abunzi, abahagariye urubyiruko, abagore, Abajyanama n’ubuzima,ab’ubuhinzi n’abandi.”

Akomeza agira ati: “Iyi nyubako rero iratanga igisubizo ku baburaga aho bakorera kuko ifite icyumba cy’inama n’ibindi byumba byakwifashishwa n’abantu baje bafite gahunda z’ubuyobozi baganiraho.

Tumukunde Anita yagize ati: “Nukuri ubuyobozi bwarakoze kutwubakira Akagari. Winjiramo rwose ukumva uhishimiye, ntekereza ko bizafasha mu gutanga serivisi zinoze.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare, Gasana Stephen avuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo biri mu cyerekezo cy’ubuyobozi, aho bigenda bikorwa hashingiwe ku bushobozi buhari.

Ati: “Kariya Kagari ni hamwe mu batari bafite inyubako nziza yo gukoreramo.si uko bibagiranwe rero ahubwo mu igenamigambi rya buri mwaka tugenda tureba Ibikorwa remezo bizagezwa ku baturage hashingiwe ku byifuzo baba batanze n’uburyo ingengo y’imari iba igomba gusaranganywa.”

Akomeza agira ati: “Uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari mu bari batahiwe kubakirwa aho gukorera na Gataba yarimo, aho twizera ko iriya nyubako izabafasha mu kunoza serivisi zihabwa abaturage. Bazajya bakirwa yaba imvura igwa cyangwa izuba, ku hari aho abagana ubuyobozi bakwicara bagategerereza.”

Iyi nyubako ifite icyumba cy’inama, Ibiro bya Gitifu w’Akagari, ibya SEDO, n’ibindi byumba 2 byakwifashishwa muri serivisi zigenerwa abaturage. Yashyizwemo kandi ibikoresho bikenerwa mu gutanga serivisi no kwakirwa abagana ubuyobozi.

Byamungu avuga ko baterwaga ipfunwe n’inzu yakorerwagamo n’Akagari
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE