Nyagatare: Karangazi bajujubijwe n’ubujura bw’amatungo

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’ababiba inka n’andi matungo bakayabaga bakagurisha inyama.

Abo baturage bavuga ko ubwo bujura bwongeye kwiyongera, bubajujubije mu gihe mu myaka nk’itatu ishize byari byaragabanyutse.

Karagire Steven agira ati: “Hari igihe nanone twigeze kwibwa ariko hashyirwaho ingamba abajura barafatwa ku bwinshi bagafungwa biroroha. Ubu rero muri iyi minsi abajura bongeye kuzamura umutwe, ku buryo turi kubura inka zimwe zikabagwa bakagurisha inyama, ndetse n’andi matungo magufi bari kuyiba bikaduteza ibihombo.”

Kwibwa gutya ngo bibadindiriza imishinga yakabazamuriye imibereho myiza.

Muhongerwa Jane ati: “Ariko urumva uburemere bwo kubyuka ugasanga bagutwaye inka baguhaga miliyoni. kongera kugera kuri icyo gishoro se byakorohera?

Abajura badindiza imishinga tuba twarateguye, nk’umuntu ukwibye ihene wari bugurishe ibihumbi 100, wari wateganyirije kwishyurira umunyeshuri,bituma ubwo uzagurisha imyaka kugira ngo ajye ku ishuri.Ibindi wateketezaga gukora ukiteza imibere birahagarara.”

Akomeza agira ati: “Icyifuzo cyacu ni uko hakazwa ingamba zo guhangana n’abajura batujujubya.”

Iki ikibazo cy’ubujura kinagaragazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha nk’ikiza ku isonga mu byaha byagaragaye mu Murenge wa Karangazi.

Mugisha Boniface ukuriye ubugenzacyaha muri sitasiyo ya Nyagatare nri nayo ikorera mu Murenge wa Karangazi agira ati: “Muri uyu mwaka hagaragaye ubujura bw’amatungo bwinshi ahagiye hibwa inka ndetse n’amatungo magufi.

Yagize ati: “Kugeza ubu ubujura muri Karangazi buri imbere mu mibare mu byaha twakiriye bigakorerwa dosiye, aho bwaje inshuro 122. Abakora ibyo byaha ntibarindira kugurisha amatungo ahubwo barayabaga bakagurisha inyama. urugero ni aho hari uherutse gufatira i Mimuri yibye inka ku muturanye ayinjiza iwe mu nzu ayibagiramo.”

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu guhangana n’iki ikibazo.

Ati: “Amakuru y’ibanze ku bakora ubujura aba afitwe n’abaturage, abiba baba mu Midugudu. Buri wese ahagurutse, amarondo agakora, uwinjiye mu Mudugudu atazwi akanzurwa akamenyekana n’ikimugenza,ubuze itungo yatabaza agatabarwa, ukekwa agatangirwa amakuru iki kibazo twagihashya.”

Bamwe mu batuye i Karangazi na bo bavuga ko gukumira ubujura bisaba ubufatanye bwabo n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Ubujura bw’amatungo bukomeje gukoma mu nkokora abatuye i Karangazi
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE