Nyagatare: Kabuga barifuza amashanyarazi bakanoza imishinga yabo y’iterambere

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa KabugaI, Akagari ka Byimana mu Murenge wa Matimba bavuga ko hari imishinga bafite idindizwa no kuba bataragezwaho umuriro w’amashanyarazi bikaba bikomeje kuba inzitizi ku iterambere ryabo.

Abaturage batandukanye bavuga ko kuba aho batuye nta mashanyarazi arahagezwa bituma batabasha gukora ibikorwa by’iterambere nko kugura ibyuma bisya n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi.

Kimenyi Janvier avuga ko uyu Mudugudu wagiye ishyiraho udushya tugamije kubafasha kugira imibereho myiza, ariko bakaba bakomwa mu nkokora no kutagira amashanyarazi.

Yagize ati: “Hari ibikorwa twagiye dukora tugamije kuzamurana nk’abaturage. Urugero ni gahunda yo kwizigamira aho twashyizeho ikigega cyo kuzigama imyaka mu gihe twejeje kugira ngo izaturengere mu gihe kibi. Ibi byatumye tuzamuka mu bushobozi ku buryo ubu twifuzaga kwagura tugashinga uruganda rwa kawunga.”

Akomeza agira ati: “Ibi ariko ntibyakunda kuko tubangamirwa no kutagira amashanyarazi. Tuyabonye twakora byinshi tukarushaho kwiteza imbere.”

Mukamusoni Collete na we yagize ati: “Twifuza natwe guhabwa amashanyarazi, uretse kuba hari ibikorwa by’iterambere twageraho tubikesha amashanyarazi, tunifuza kuva mu mwijima tukaba ahantu hari umucyo, byazanadufasha no mu gucunga umutekano cyane mu gihe cya nijoro.

Ubundi turi Umudugudu w’intangarugero muri gahunda za Leta ariko kugira ngo dukomeze twese imihigo baturwaneho baduhe amashanyarazi.”

Mukundwa Simeon ati: “Nk’ubu tubonye umuriro muri uyu Mudugudu hari ibikorwa byinshi twakora byaduteza imbere birimo kubaza, kogosha, gusudira, gukoresha ibyuma bisya ndetse twakora n’indi myuga tukava mu bushomeri ariko ubu tuba turi mu rugo nta mirimo ihura n’ubumenyi dufite dukora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko hari icyizere cyo kuba mu mezi 18 ari imbere abo baturage bazacanirwa.

Yagize ati: “Ni byo abaturage turabumva ko bafite inyota yo kubona amashanyarazi. Twabaha icyizere rero ku mushinga mugari tugiye gutangira ugamije guha abaturage benshi amashanyarazi, tuzacanira abagera ku bihumbi 16. Aba na bo rero aya mahirwe agomba kubageraho. Bategereze bihanganye rwose bazabona amashanyarazi bakomeze imishinga yabo.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage bigeze ku kigero cya 78%.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE