Nyagatare: Ivuriro bubakiwe ryaborohereje kubona serivisi z’ubuvuzi

Abaturage bo mu Kagali ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi ahitwa Shimwa Paul mu Mudugudu wa Nkoma II, barishimira ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kuko bubakiwe ivuriro hafi yabo.
Abo baturage batangaza ko iri vuriro ryaje kubaruhura ku mvune bagiraga bagiye gushaka ubuvuzi.
Uretse kuba ikigo nderabuzima cya Rwabiharamba bajyaga kwivurizaho kibari kure ngo n’imigendekere yaho yari mibi nta muhanda àho byasabaga gukoresha moto bakishyura menshi.
Babonangenda Cyprien yatangarije Imvaho Nshya ko iryo vuriro ryaje ari igisubizo gikomeye ku baturage.
Agira ati: “Ubu ni ibyishimo ku baturage b’aka gace ubundi twari kure y’ivuriro.Ni umwaka w’impinduka ku buzima bwacu cyane ku bijyanye no kubona ubuvuzi. Abatuye inaha bagiye bahura n’ibibazo bikomeye mu kwivuza.”
Yongeyeho ati: “Twabanje kujya twivuriza i Rwabiharamba, kuhagera byadusabaga kwambuka mu gishanga mu mazi bikagorana cyane mu gihe cy’imvura kuko inzira zangirikaga. Niba umugore afashwe n’inda nijoro kubona moto ikugezayo wishyuraga ibihumbi hagati ya birindwi n’icumi. Uyu munsi rero ayo mafaranga yo gutega ntayo tugitanga twarasubijwe.”
Naho Kakwezi Scovia we avuga ko nubwo ari igisubizo ku baturage babonye ivuriro, ngo by’umwihariko ni ibyishimo bihebuje ku babyeyi bajyanwaga kubyara batwawe mu maboko.
Ati: “Twe abamaze gukura, tunejejwe nuko ibibazo twahuye nabyo abakiri bato baciye ukubiri nabyo. Uwafatwaga n’inda mu bihe by’imvura yarahangayikaga cyane, agaragurika mu byondo no mu mazi ari kuri moto, twatandukanye n’imirongo twirirwaga duhagazeho n’ibindi. Ababyeyi twavugije impundu ku bw’iri vuriro twubakiwe rije kudufasha gutanga ubuzima.”
Uyu mubyeyi avuga ko kutagira ivuriro byatumaga abenshi bivuza mu buryo bwa magendu, bakagura ibinini mu maduka nk’abagura ibindi bicuruzwa.
Mu babyariye muri iri vuriro ku ikubitiro harimo na Florence wabanje kubyarira umwana wa mbere Rwabiharamba uwa kabiri amubyarira Shimwa Paul ivuriro rihageze.
Yagize ati: “Njyewe nzi imvune nagize ku mwana wa mbere Aho nageze kwa muganga narushye. Naho ejobundi naraje nigeza hano baramfasha ndabyara, ingemu ikangeraho igishushye nta kibazo. Naho ubu kujya hakurya iriya washoboraga kubura n’ibyo kurya kuko nushaka kukugemurira yabaraga amatike agacika intege. Ubu aha turi mu buryohe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko abo baturage bahawe ivuriro mu rwego two kwita ku mibereho myiza yabo.
Ati: “Twabibonye ko bari bakeneye ivuriro ribavuna amaguru. Leta ihora ishaka icyiza ku mibereho y’abaturage, gusa ubushobozi ntibubonekera rimwe. Si uko mwari mwaribagiranye ahubwo ni uko ibikorwa remezo nk’ibi bisaba ubushobozi bwinshi bityo hakabaho gusaranganya ibihari. Gusa turizera ko hari byinshi bigiye guhinduka mu mibereho yabo.”
Ubuyobozi busaba abaturage ko mu gihe bafashwe n’uburwayi, bagana iri vuriro bakivuriza ku gihe, kugira ngo bagire ubuzima bwiza babone imbaraga zo gukora no kwiteza imbere.
Abahabwa serivisi n’iri vuriro bagera ku 16 414 baturuka mu bice by’Akagari ka Nyamirama na Nyagashanga.