Nyagatare: Inzuri zabaye umwiyanike ziri guterwamo ibiti habungabungwa ibidukikije

Abafite Inzuri mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare bari gufashwa gutera ibiti mu nzuri zabo hagamijwe kurwanya ubutayu no kurengera ibidukikije.
Bamwe mu borozi bavuga ko bashima gahunda yo gutera ibiti mu nzuri zabo, ahenshi bigaragara ko nta giti gihagaze kikigaragaramo, kandi abatangiye kubitera bakanenga bagenzi babo batabyitaho hagasa nk’ahahinduka ubutayu.
Karake John umwe mu bafite inzuri zatewemo ibiti avuga ko abakerensa gahunda nk’iyi ari abo kunengwa.
Ati: “Ibi twakabaye tubifata nko kugirirwa neza. Twageze muri uyu Mutara ukirimo ibiti bya kimeza ariko ubu hambaye ubusa. Kuba mu rwuri rutagira igiti wakwikingamo izuba, yemwe n’itungo ritabona agacucu nabyo si ikintu. Ababona byangirika barebera rero ndabanenga.”
Muteteri Jovia na we agira ati: “Ni ukuri inzuri zacu zambaye ubusa. Kuba inzuri nyinshi zitewemo ibiti biratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere umusozi yaba isa neza. Ababyangiza nkana abo bakwiye kumva ko bisenyera.”
Mbonigaba Jean umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Nyagatare avuga ko aborozi bakanguriwe iyi gahunda babwirwa ibyiza byo kurwanya ko inzuri zabo zaba umwiyanike, bikaba bigamije kugira ngo bagire uruhare muri gahunda kuko inzuri ziterwamo ibiti n’ubundi zororewemo.
Ati: “Icya mbere ni uko kugira inzuri zifubitse ibiti bigira inyungu kuri buri wese kuko duhurira ku nyungu z’ibudukikkije n’umwuka duhumeka. Aborozi rero batabigize ibyabo ntibyaramba kuko amatungo yajya abyangiza ugasanga ingengo y’imari yashowemo yapfuye ubusa.
Dusaba nyiri urwuri kureberera ibiti byatewe cyane ko kubera amatungo akomeza kubamo igiti kirubakirwa kigahabwa uburyo cyarindwa kwangizwa n’itungo. Ibi ariko n’ubundi bikunda iyo nyiri rwa rwuri abizirikana akaba hafi yabyo anacunga ko amatungo atabisenyera.”
Mbonigaba akomeza avuga ko Ibiti biterwa hibandwa ku biti bya gakondo. Mu kubihitamo kandi ngo harebwa agace bigiye guterwamo ibyahahoze bikahasubizwa.
Hari aho usanga baraterewe ibiti mu nzuri bikitabwaho mu gihe ahandi usanga nta na kimwe kikiharangwa.
Gahunda yo gutera ibiti mu nzuri yatangiye umwaka ushize, ahatewe ibisaga ibihumbi 40. Biteganyijwe ko bizakomeza bikagezwa no mu nzuri iyi gahunda itarageramo.
Ni ibiti biterwa na ba rwiyemezamirimo aho mu masezerano bagirana n’abayoboye iyo gahunda harimo kuba bazagagaza igiti kimaze guhagarara gikomeye gitanga icyizere ko kitacyangiritse.
Gahunda yo gutera ibiti igirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa ndetse na ba nyirinzuri.
