Nyagatare: Imigano yatewe ku mugezi w’Umuvumba yawutabaye wari utangiye gukama

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baturiye umugezi w’Umuvumba barashimira Leta yabatabaye igatera imigano myinshi ku nkengero zawo, ikawurengera wari watangiye gukama ,imyaka bahingaga hafi yawo yangizwa n’isuri yawumanukiragamo bagatahira aho.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga kiwegereye mu Murenge wa Nyagatare bari mu biruhukije ibyo biti bitewe, kuko imirima yabo itongeye kugira ikibazo kandi bakeza.
Manizabayo Jean Damascène Imvaho Nshya yasanganye na bagenzi be babagara umuceri mu gishanga, avuga ko ari umuhamya wo guhamya igihombo baboneraga mu isuri yatwaraga umuceri wabo itewe n’uwo mugezi utari ufite ibiti biwurinze, ndetse n’inyungu bakesha umusaruro babona uyu munsi aho ubungabungiwe.
Ati: “Ntacyo twavuga kindi tutabanje gushimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame watuzaniye umushinga wateye iyi migano ukayizengurutsa uyu mugezi tukongera kwizera kubona umuceri.”
Yakomeje agira ati: “Mbere ntitwashoboraga kugira icyo duhinga hano kuko ubutaka bwararidukaga, isuri yose ikawinjiramo amazi yawo akagabanyuka bigaragara, tukabura ayo kuhira imyaka, utwaka tugerageje guhinga twose isuri ikadutwara, tukamera nk’abahingiye ubusa.’’
Avuga ko impinduka mu buhinzi bw’uyu muceri no kuwihazaho zazanywe n’ibungabungwa ry’uwo mugezi.
Ati: “Ubutaka ntibukiriduka bwarakomeye. Isuri ntikimanukana ibitaka byose n’ibiti ngo ibirunde mu mugezi. Byatumye tubona amazi twuhiza, umuceri umeze neza cyane, ni ko kanyamuneza dufite.’’
Munezero Joyce waganiriye na Imvaho Nshya arimo abagara ibishyimbo iruhande rwawo, yavuze ko iyo migano itarahaterwa atari kwirirwa yirushya ngo arabihinga.
Ati: “Nta mwaka n’umwe wari kwirirwa wirushya uvuga ngo uratera hano kubera ko ubutaka bwose isuri yabujyanaga muri uriya mugezi, twarabuze icyo dukora. Wabonaga ugenda ukama buhoro buhoro, nta cyizere ko uzongera kuba Umuvumba nk’uko wari uzwi.”
Yunzemo ati: “Ubu impinduka ziragaragara, turahinga tukeza, hari amahumbezi, turishimye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzag, ashimangira akamaro gakomeye cyane k’umugezi w’Umuvumba, cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, gukama kwawo kukaba kwari igihombo gikomeye cyane.
Ashima ko haterewe imigano ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu mushinga wayo wa NAP.
Ati: “Byari bimwe mu byatumaga tutabona umusaruro mwiza w’umuceri hano ku Umuvumba. Ariko aho utereweho imigano isuri yabaye amateka, amazi y’Umuvumba dushobora kuyakoresha neza ariyongera, itaka ryose ryahamanukiraga nta gitangira riratangirwa, umuceri wera neza.”
Ashimira REMA muri uyu mushinga wayo wa NAP impinduka wazanye mu baturage b’aka karere no guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe ,aho ku bufatanye na yo bashoboye kurengera uyu mugezi n’ibindi bidukikije mu buryo bufatika, akanaboneraho gusaba abaturage gukomeza ibikorwa biwubungabunga.
Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho muri REMA, avuga ko uyu mushinga wa NAP watangiye mu 2021 mu Turere twa Nyagatare, Kirehe,Rusizi na Nyamasheke, mu ntego yo gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ibagiraho ingaruka zikomeye.
Ati: “By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, kibasirwaga n’izuba ryinshi kubera ko imisozi yako myinshi icyo gihe yari yambaye ubusa, n’umugezi w’Umuvumba usa n’uri mu marembera, byatumye tuhibanda mu guhinga imigano ku nkengero zawo, bigaragara ko yazanye impinduka zikomeye mu kuwubungabunga.’’
Imigano ikikije umugezi w’Umuvumba iteye ku bilometero bigera kuri 85.


