Nyagatare: Hanga HAB yafashije 700 kubona ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo

Urubyiruko rurenga 700 rurishimira ko ikigo kibafasha mu ikoranabuhanga kizwi nka “Hanga Hub” cyababereye urumuri rubageza ku nzozi zabo kuko ibyari ibitekerezo babonye uko babishyira mu bikorwa, babikesha inyigisho z’ikoranabuhanga.
Bamwe mu rubyiruko bamuritse imishinga itandukanye bigiye mu kigo Hanga HAB giherereye mu Karere Ka Nyagatare. Bemeza ko bungukiye byinshi muri iki kigo, bagahamya ko bizabafasha kugera ku nzozi zabo kuko ibyari ibitekerezo babishyize mu ngiro nk’uko abaganiriye n’imvaho Nshya babivuga.
Babigarutseho ku ya 13 Ugushingo, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iki ikigo gifasha urubyiruko mu by’ikoranabuhanga kizwi nka “Hanga Hub”
Maniragaba Denys wiga ubuvuzi bw’amatungo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare yagize ati: “Hanga Hub yarantinyuye, najyaga ngira igitekerezo nkumva ko bitashoboka ariko ngeze muri Hanga Hub bamfashije kuba nakizamura nkumva ko cyagira umusaruro. Ubundi mfite umushinga wo gukora ifu y’amagi ikabyazwamo ibiribwa by’andi matungo.’’
Niyomukiza Ernestine yagize ati: “Imishinga twari dufite yadufashije kuba twayishyira mu bikorwa, turishimira ko yadushyize ku rwego rwo kubyaza umusaruro imishinga itugeza ku nzozi zacu.’’
Umuyobozi w’Akarare ka Nyagatare yavuze ko ibyo urubyiruko rukora bikwiye kuba bisubiza ibibazo bihari kandi bizamura umusaruro.
Yagize ati: “Urubyiruko ibyo rukora biratanga umusaruro kandi bisubiza ibibazo bihari. Ibyo urubyiruko rukora bihera ku gitekerezo bikavamo igikorwa bigakenera isoko rero ni ugufasha ibyo bakora bikabona isoko kandi bikongera imirimo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba yavuze ko hakoreshejwe ikoranabuhanga byose bishoboka bityo urubyiruko rukwiye kurikoresha mu gushaka ibisubizo.
Yagize ati: “Dukoresheje ikoranabuhanga byose birashoboka. Dukoresheje ikoranabuhanga ya mirimo twayikora tukabasha gukemura ibazo byacu bikitwugarije. Nk’abakiri bato ibibazo bashaka gukemura barabizi byumvikana neza ko ari ibintu bashoboye gushakira umuti.’’
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wafunguye inzu urubyiruko rufashirizwamo kunoza no gukora imishinga y’ikoranabuhanga, yavuze ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro uyu mushinga bakora ibihangano bihindura Isi.
Yagize ati: “Birashimishije kuba urubyiruko rukora imishinga isubiza ibibazo bihari, turifuza ko muzaba aba mbere mu gukora imishinga ishyira u Rwanda n’Isi muri rusange aheza.’’
Yakomeje agira ati: “Mukomeze guhanga udushya natwe tuzakomeza kubaba hafi.”
Mu Rwanda habarirwa Hanga Hub zigera kuri zirindwi zitezweho guteza imbere imishinga y’urubyiruko no gusubiza ibibazo bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yaryo hifashishijwe ikoranabuhanga.

