Nyagatare: Bugaragara barembejwe n’abajura babambura ku manywa y’ihangu

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage batuye, abakorera n’abagenda muri santere ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko barembejwe n’ibisambo bibambura utwabo, aho badatinya no kubatega ku manywa bakanabakubita.

Abo baturage bavuga ko bikorerwa ahitwa ku budara ahakunze kuba ibihazi by’abanyarugomo batangira abagenzi bakabambura.

Bamwe muri bo bavuga ko byabaye nk’ibimenyerwa ku buryo umuntu yamburwa ku manywa abantu bareba ntihagire utabara.

Butera Augustin agira ati: “Aha hantu hamaze kwigarurirwa n’ibisambo byiremyemo amatsinda yambura abantu igihe cyose bafite icyo bakubonyeho. Uba ufite telefone bakayikwambura batanayigushikuje, aho bagufata bakagukubita kugeza ubahaye ibyo bakwaka. Ikibabaje ni uko bambura umuntu hari abarebera ariko ntawutinyuka kujya gutabara.”

Murego John na we yagize ati: “Ikibazo dufite hano ni abajura batwambura aho twifuza ko ubuyobozi bwakora ibishoboka bagafatwa bakabihanirwa. Ubu abantu basigaye basiganwa no gutaha butaragoroba kuko bwo birushaho gukomera. Ntawe batinya, bategaga abagore bakabambura ushatse kwihagararaho bagakubita. Batega n’abagabo nabo bagahuragura bakabacucura.”

Aba Baturage bavuga ko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’Umurenge, bakaba baheruka no kukigeza ku Muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka mu guhangana n’aba bajura, akanasaba ko abaturage babigiramo uruhare.

Ati: “Iki kibazo kirazwi, gikorwa n’abo dufata nk’abagizi ba nabi ndetse hari ingamba twashyizeho ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu guhangana n’abishoye muri ibi bikorwa bibi.

Ikindi ariko ni uko harimo n’umuco mubi w’abaturage badatabara aho umuntu yamburwa hafi aho hari abarebera.”

Yakomeje asobanura ko na bo babibutsa ko hari itegeko rihana udatabara umuntu uri mu kaga, bakabasaba guhaguruka bagafatanya bagatanga amakuru kuko ababikora bataha mu makaritsiye bafite abo baturanye, bityo bakajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Santere ya Bugaragara ni santere iri gukura aho ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, ikindi ikaba iri guturwa ari ko hiyongera urujya n’uruza rw’abaturage.

Abatuye Bugaragara bugarijwe n’ibisambo bibambura utwabo no kumanywa y’ihangu
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE