Nyagatare: Bizeye kugezwaho serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bizeye kugezwaho serivisi z’ubuzima ku buryo bworoshye by’umwihariko ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe kubera inyoroshyangendo zahawe ibigo nderabuzima n’ibitaro.
Ni inyoroshyangendo zigizwe na moto 11 zatanzwe ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa barimo RBC.
Bamwe mu bafite abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe bavuga ko hari igihe imiti ibashirana cyangwa abarwayi bagahindura imyitwarire mu buryo butunguranye kubatwara kwa muganga bikagorana.
Bifuza ko izi nyoroshyangendo zazafasha mu kubageraho mu bihe nk’ibyo bagafashirizwa abarwayi.
Muteteri Juliette wo mu Kagari ka Kamagiri, Umurenge wa Rwimiyaga agira ati: “Ni byo inkuru twayumvishe ko amavuriro yacu yahawe uburyo bwo kubafasha mu ngendo.Twifuza ko izo ngendo zaba izidufashiriza abarwayi guhindura imyitwarire isaha ku isaha. Hari igihe utungurwa no kubona umurwayi yanze imiti kandi yari asanzwe ayifata. Hari igihe agira amahane, rero bidusaba kujya kwa muganga. Bikunze rero ukaba wahamagara ukabona ugufashiriza hafi byihuse byanatuma niba unakomeza no kwa muganga nabyo bikorohera.”
Binashimangirwa na Bayijahe James umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Nyagatare.
AtI: “Ni byo, hari igihe ubona umuturage witaho ukeneye serivisi zihuse. Bikunze rero ntibisabe gutekereza kugera kwa muganga nyirizina, ahubwo akaba yahabwa ubufasha bwihuse cyaba ari Ikindi gitego turi gutsinda.”
Kayumba Samuel Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi kimwe mu byahawe Moto yizeje abagenerwabikorwa ko bagiye kwegerezwa serivisi bakeneye.
Ati: “Uretse abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biba byarahindutse uburwayi bweruye, hari n’ababifite batabizi, abo bose rero izi moto zizadufasha kubageraho, tubaganirize tubafasha bya kiganga, abakenera imiti n’ubundi buvuzi bwihuse ,dukorane byihuse n’Umujyanama w’ubuzima uri hafi atubwire niba hakenewe umuganga yihute agere ku murwayi. Navuga ko rero izi nyoroshyangendo zije ari igisubizo kuri serivisi dutanga, turazikoresha kandi mu nyungu z’abo dukorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko iki gikorwa kigamije kunoza serivisi zihabwa umugenerwabikorwa ari we muturage akagerwaho na serivisi hatabaye imbogamizi.
Ati: “Izi moto nk’uko mwabyumvise zihawe ibigo nderabuzima n’ibitaro.zizakoreshwa mu guha umuturage serivisi cyane izisaba ko agerwaho byihutirwa. Twavuze nk’abafite ibibazo byo mu mutwe n’abandi bashobora gukenera ubutabazi cyangwa ubufasha bwihuse. Twizeye ko zigiye gutanga umusanzu mu kunoza serivisi zitangwa n’amavuriro yacu.”
Akarere Ka Nyagatare gakomeje imihigo mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa umuturage mu rwego rw’ubuzima.
Kugeza ubu aka karere kabarizwamo ibitaro 2 ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze 84.

