Nyagatare: Basabwe guhagarika gutera ibigori bagahinga ibishyimbo

Abahinzi bo mu Karere Ka Nyagatare Basabwe guhagarika gutera ibigori bakabisimbuza ibishyimbo birinda kugwa mu bihombo byaturuka ku kirere, cyane ko aka Karere keza ibigori byinshi gusa igihe byahingiwe igihe kabonye imvura nyinshi hakiri kare.
Aba bahinzi bavuga ko batinze guhinga kubera imvura yatinze kugwa, n’uyu munsi hakaba hari abari batarageza imyaka mu butaka.
Hagendewe ku gihe ibigori bimara mu butaka n’icyo bifata kugira ngo byere, abaturage bagiriwe inama yo gusombuza ibigori bagahinga ibishyimbo kuko ari byo byerera igihe gito.
Hari handi n’abateye mbere ariko haza kuva izuba ryinshi birapfa, aho ubu bagiye gusubizamo indi myaka muri iki gihe imvura yageze hasi.
Mu bihingwa bahingaga cyane ni ibigori, aho bavuga ko byera cyane, bikarinda inzara ndetse kikanabinjiriza amafaranga.
Murebwayire Amina agira ati: “Twari tumaze kumenyera guhinga ibigori. Tubihinga neza aho dukoresha imbuto z’indobanure n’amafumbire. Gusa ubu twabonye ubutumwa butubuza guhinga ibigori, twasabwe kubisimbuza ibishyimbo, bijyanye no kuba igihe kiri kurenga aho bishobora kuzabura imvura.”
Kalisa Daniel ukorera ubuhinzi mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, na we yagize ati: “Ubuyobozi bwadusabye kutongera gutera ibigori. Hari abataramenya amakuru ariko twe twabibwiwe ko twahinga imyaka migufi cyane nk’ibishyimbo.”
Ku ruhande rw’abashinzwe ubuhinzi babwiye Imvaho Nshya ko bahaye abahinzi inama yo kutongera gutera ibigori kuko igihe cyo kubitera cyarenze byazabatura mu gohombo.
Kayumba John , Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) ishami rya Nyagatare, yagize ati: “Abahinzi barasabwa kutongera guhinga ibigori hashingiwe ku gihe bimara kugirango byere, ndetse n’iteganyagihe dufite bigaragara ko imvura yagenda bikiri bito bityo bbahinzi bakaba bagira igihombo gikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Turabasaba rero guhinga ibishyimbo kuko byo bimara igihe gito. Ibi na byo kandi ntibagomba kurenza taliki ya 25 Werurwe batarasoza gutera. Babigire vuba ibihe bitabacika.”
Kayumba avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage, bashakiwe imbuto y’ibishyimbo yera vuba kandi itanga umusaruro bakaba basabwa kwegera Abajyanama b’Ubuhinzi bakabafasha.
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga B mu Karere Ka Nyagatare hazahingwa hegitari 22.400 z’ibishyimbo, hegitari 15.500 z’ibigori, hegitari 2160 z’umuceri na hegitari 240 zizahingwaho soya.
