Nyagatare: Barubakirwa umuhanda wa Kaburimbo uzatwara miliyari 2,9 Frw

Abaturage b’Imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare barabyinira ku rukoma kubera umuhanda wa kilometero 2,5 batangiye kubakirwa ahantu bamaze igihe kinini babisaba.
Ni umuhanda biteganywa ko uzuzura utwaye miliyari zisaga 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazoroshya imigenderanire, iterambere ry’ubucuruzi no gukemura ikibazo cy’amazi atari ayoboye neza yabasanyeraga.
Aba baturage bagaragaza ko ikorwa ry’uyu muhanda rigiye gutuma isura y’aho batuye ihinduka ndetse n’agaciro kaho kakiyongera.
Mutumwinka Daniella agira ati: “Aha hantu dutuye habarirwa mu mujyi. Ariko kubera kutagira imihanda ikoze neza usanga hatateraga imbere kuko ntawifuzaga kuhataha ahishimiye, bigatuka n’uhubatse inzu bimugora kubona uyibamo cyangwa ngo ayikoreremo ku gaciro gakwiye.”
Yongeyeho ko guhabwa umuhanda wa kaburimbo byoroshya ingendo ku buryo n’ushaka kuhakorera atabyinubira. Bivuze ko n’uhafite ikibanza ubu kigiye guhita kizamura agaciro.”
Mukiza Robert nawe yagize ati: “Indi nyungu dutegereje kuri uyu muhanda ni umutekano. Ubundi twanyuraga aha mu gihe cy’imvura tunyereza waba ufite nkutwo witwaje ukumva baratugushikuje ntumenye iyo barengeye. Ariko uyu muhanda wa kaburimbo niwuzura muzi ko unacanirwa, bivuze ko tuzajya tugenda ntacyo twikanga imirimo yacu ikagenda neza.”
Abafite inzu zikodeshwa na bo bahamya ko na bo bagiye kungukira bikomeye ku miyoboro y’amazi izubakwa mu nkombe z’umuhanda kuko amazi yabangirizaga inyubako n’izizikikikije.
Habimana Edmond yagize ati: “Icya mbere turashima ko uyu muhanda twawushyize mu byo twasabye ubwo hategurwaga igenamigambi ry’Akarere. Twari twagaragaje ko Umudugudu wacu nta miferege (rigole) yahashyizwe zitwara amazi aho bitwangiriza amazu bikadushyira mu manegeka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yahamirije Imvaho Nshya ko muhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero bibiri n’igice uri gukorwa muri Phase ya 4 y’icyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza Imbere Imijyi no kwegereza abaturage ibikorwa remezo ( RUDP 2/ Rwanda Urban Development Project).
At: “Ibikorwa nk’ibi biri mu rwego rwo kugira ngo abagenerwabikorwa biteze Imbere. Ubwo mwitegure kugenda n’iterambere riza ribasanga, abafite ibyo mukora bigiye icyo byunganirwaho n’umuhanda mutari mufite ni mubyaze umusaruro aya mahirwe Leta yanyu ibagejejeho. Ikindi uyu mushinga ugamije guca akajagari mu miturire abantu bagututa mu buryo bwiza.”
Biteganywa ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izamara amezi 6, ikazaha akazi abaturage basaga 500.
