Nyagatare: Bamaze imyaka 5 bategereje ingurane bijejwe n’abakoraga amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bibumbiye muri Koperative KOAIM ihinga inanasi bararirira mu myotsi nyuma y’imyaka itanu ishize bategereje ingurane ku myaka yabo yangijwe n’abakoraga umuyoboro w’amashannyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba bahinzi bagera kuri 16 barataka ibihombo baterwa no gusiragizwa ku ngurane y’ibikorwa byabo byangirijwe mu mwaka wa 2019 bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyangijwe birimo inanasi n’ibiti b, bakaba basaba ko inzego bireba zabafasha kugikurikirana icyo kibazo.
Ntezimana Benoit, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Twangirijwe inanasi, ibiti n’ibindi, batubarira amafaranga ariko ntabwo twishyuwe. Twandikiye Akagari, Umurenge ndetse n’Akarere, ariko nta gisubizo twahawe. Byatugizeho ingaruka ibikorwa byacu biradindira ndetse natwe ubukungu mu miryango yacu burahungabana.”
Akomeza agira ati: “Twarategereje turaheba twirirwa dusiragira ariko nta gisubizo tubona, icyo twifuza ni uko twishyurwa amafaranga yacu twabariwe.”
Maniragaba Ferecien na we agaragaza ko amaso yaheze mu kirere, kubera ko kuva mu mwaka wa 2019 nta muntu baca iryera ku kuba yaza kubashumbusha ibyo bangirijwe mu myaka itanu ishize.
Yagize ati: “Banyujije umuyoboro mu murima wacu wari uhinzemo inanasi, abakozi bakarya inanasi bavuga ngo tuzishyurwa ariko amafaranga ntayo twahawe. Babaruye ibyangijwe turanasinya ariko amafaranga yarabuze, twarabajije ariko na n’ubu ntabwo tuzi impamvu tutarishyurwa.”
Niyonkuru Benoit, Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyagatare, avuga ko hagiye gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekane impamvu abo baturage batishyuwe abasaba kongera kubegera bakabafasha.
Yagize ati: “Icyo kibazo niba ari icya 2019, birasaba gukurikirana tukamebya neza aho byadindiriye. Niba barabariwe bakuzuza ibisabwa bakongera bakatwegera tukabisuzuma tukabafasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Steven, avuga ko icyo kibazo atari akizi ariko bagiye gufatanya n’inzego bireba kugira ngo gikemuke byihurwe.
Yagize ati: “Icyo kibazo cya Koperative ntabwo twari tukizi ariko tuzi ko iyo wujuje ibisabwa REG barakwishyura rero turareba ikibazo cyaba cyarabayemo turabikurikirana turabikemura.”
