Nyagatare: Bakiranye urugwiro abasirikare n’abapolisi baje kubavura

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Ntara yIburasirazuba, byumwihariko abo mu Karere ka Nyagatare, bakiranye itsinda ryabaganga babasirikare mu Ngabo zu Rwanda (RDF) nabaturutse muri Polisi (RNP), baje kubavura muri gahunda yo kwegera abaturage igamije iterambere n’imibereho myiza byatangijwe kuri uyu wa 17 Werurwe.

Ku rwego rw’Igihugu, ibyo bikorwa byatangirijwe mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, bikaba bizibanda ku kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zirimo ubuvuzi bw’amagufwa, ubw’uruhu, indwara z’abagore n’ibibbazo bituruka ku kubyara, kubaga abarwayi bisanzwe, amatwi, amazuru n’umuhogo, amenyo, ubuvuzi bw’amaso, ubuvuzi bw’imbere mu mubiri, ubw’abana no gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bagaragaje ko bishimiye kuba begerejwe serivisi z’ubuvuzi aho bamwe batangiye no kuzungukiraho ari bwo zigitangira.

Rukondo Samson wavuwe amaso, yavuze ko bamuvunnye amaguru kuko yari yahawe gahunda yo kujya kuyivuriza mu Karere ka Kamonyi.

Ati: “Nahise mbireka kuko numvaga ntabona amafaranga angezayo. Uyu munsi numvise ko baza kutuvura naje mu ba mbere ndasuzumwa ndetse ubu ndi kuvurwa aho banyijeje ko nzavurwa ngakira. Ndanezerewe cyane kuba mvuriwe hafi y’aho ntuye kandi nkaba ndi kuvurirwa kuri mutuweli.”

Mukarutesi Ange na we yagize ati: “Ni ukuri turashimira ubuyobozi uko bukomeje kwita ku muturage busigasira amagara yacu. Ibi biratwereka ko umuturage koko aza ku isonga. Nannjye nasuzumwe nubwo ntarahabwa imiti ariko nizeye ko nzitabwaho ngakira.”

Abaturage bitabiriye gutangiza ibi bikorwa basabwe kuzirikana gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko no muri ibi bikorwa icyo umuturage asabwa cya mbere ari ukuba yaratanze Mituweli.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abo basirikare n’abapolisi bagiye gufasha abaturage mu gihe cy’amezi atatu.

Yagarutse ku buryo mu mwaka ushize cyatanze umusaruro, aho cyasize abaturage barenga 7000 bahawe serivisi z’ubuvuzi.  

Ati: “Dushimira izi nzego z’umutekano ku bikorwa byiza zikorera abaturarwanda. Uretse kuba badahwema guharanira ko umutekano uba nta makemwa, banagira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ubu rero ni bwa budasa ubuyobozi bujya bugarukaho aho duhora dushaka uko twagera ku bisubizo by’ibitubangamiye.”

Yasabye abaturage gukoresha neza aya mahirwe agasiga bakemuriwe ibibazo by’ubuzima bafite.

At: “Turasaba abaturage mufite ibibazo bikeneye ubuvuzi kuza mukisuzumisha ndetse mukavurwa. Abajyanama b’Ubuzima mumenye niba nta muturage waheze mu buriri, niba ahari mumuzane avurwe. Haje abaganga benshi ntimugire ikibazo uzaza wese azavurwa ntawuzakirwa ngo asubizweyo. Mubyitabire mubyaze umusaruro aya mahirwe ingabo zanyu na polisi babahaye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bitaro 11 biri muri iyi Ntara hose biteguye gufasha abazabagana muri iyi gahunda.

Muri iki gikorwa, Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe na Maj. Gen. Rurangwa Euphrem, Umugaba Mukuru w’Ishami rya Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda yo ikaba yari ihagarariwe na ACP Emmanuel Karasi.

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE