Nyagatare: Amezi 7 arirenze ivomo ryarapfuye basubira kuvoma ibiziba

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabare, Akagari ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare basaba ko basanirwa ivomo ryifashishaga imirasire y’izuba, kuko kuri ubu bari kuvoma ibiziba.

Abo baturage bavuga ko hashize amezi 7 ivomo ryabo rihagaze bakerekeza kuvoma amazi mabi kuko nta handi bavoma.

Ni ivomo ryifashishaga imirasire y’izuba aho yakururaga amazi ikuzimu akagera muri robine abaturage bavomagaho.

Bifuza ko ryasanwa kuko bakoresha amazi mabi, bavuga ko ari amaburakindi.

Tumukunde Betty yagize ati: “Aya si amazi ni ukubura uko tugira. Tubura amazi tukavoma ibiziba byo muri Damu cyangwa mu mugezi w’Umuvumba.

Twari dusanzwe tubona amazi meza ariko hashize igihe ivomo ryacu ryarahagaze, dukennye amazi cyane. Aya mazi tuyakoresha imirimo yacu ya buri munsi ariko nyine ingaruka nazo ni nyinshi kuko uko ubona asa turanayanywa.”

Akomeza agira ati: “Ntakubeshye iyo twiriwe mu kazi inyota iratwica turaza tumanukanamo n’amatungo tukanywa da! ntiturindira kuyateka kuko n’iyo tuyatetse ni bwo aba mabi kurushaho. Azana urukoko rubi hejuru.”

Murayire Deo agira ati: “Aya mazi turayatekesha ibiryo bigahindura ibara, isosi ihinduka nk’ubushera. Ikindi aya ni yo tumeshesha bituma usanga imyenda yuzuye ibizinga, nta mwenda ucya pe! Ntiwakwibeshya ngo umese umwenda w’igitare, bituma usanga dufite umwanda tutifuza. Turasaba ko rwose twasanirwa ivomo rikongera gukora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny yabwiye Imvaho Nshya ko hari gahunda yo gusana amavomo yangiritse ndetse ko bageze ahashimishije.

Ati “Ni byo ahantu nk’aha hatagera umuyoboro w’amazi usanzwe hagiye hitabazwa uburyo bwo kubaka za Nayikondo ndetse n’amavomo yifashisha imirasire. Ni ibikorwa bigeraho bigasaza bikaba byasanwa cyangwa bigasimburwa. Tumaze gusana amavomo 34 muri 36 dufite bivuze ko dusigaje abiri n’iri ririmo aho nayo agiye gusanwa.”

Ubuyobozi busaba abaturage kujya barinda ibikorwa nk’ibi bagezwaho kuko usanga hari igihe byangizwa bareba kandi ari bo bifitiye akamaro.

Iryo vomo ritagikora ryahaga amazi ingo zigera kuri 200 zo muri uwo Mudugudu wa Kabare.

Umurasire wifashishwaga mu kuzamura amazi warangiritse
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE