Nyagatare: Amashuri yaretse gutekesha inkwi ahendukirwa n’ibicanwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Gutekesha inkwi by’umwihariko ku bigo by’amashuri bitekera abanyeshuri benshi, bigira uruhare mu guhungabanya amashyamba bityo ingaruka zikarushaho kuba nyinshi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byacitse ku gutekesha inkwi bavuga imyato ubundi  bwoko bw’ibicanwa bikoreshwa harimo gaze, briquettes n’ibindi bibafasha gukoresha ingufu zidakomoka ku mashyamba na zo usanga zihendutse. 

Bavuga ko uburyo bushya bubafasha kurengera ibidukikije kandi butabateje ibihombo kuko buhendutse.

Bavuga ko muri ibi bihe usanga gukoresha inkwi ari byo bihenze cyane kurusha gukoresha gaze n’izindi ngufu zifashishwa mu guteka.

Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Antoni (Saint Antoine Secondary School), riherereye mu Murenge wa Karangazi, buvuga ko gukoresha burikete (briquettes) bibahendukira ugereranyije n’abagikoresha inkwi. 

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Gakire John Bosco, avuga ko gukoresha buriketi byatumye akoresha kimwe cya gatatu cy’ikiguzi yatangaga agura inkwi.

Ati: “Ninjiye mu gukoresha ibicanwa bidaturuka ku mashyamba ngamije kujya mu murongo wo kurengera ibidukikije. Ikindi ariko nubwo abantu batabizi harimo no kuzigama amafaranga. Gutekera umubare w’abana mfite hano ukoresheje inkwi bigutwara miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe mu gihe gukoresha buriketi bidutwara miliyoni 1.2 gusa.”

Akomeza agira ati: “Igisabwa gusa ni ukwikuramo ko inkwi ari zo zitekeshwa buri gihe, kuko urebye byonyine umubare w’amashuri dufite muri aka Karere ukabara inkwi zikoreshwa twazasanga amashyamba na yo dufite ari make akendereye. Abakenera ibicanwa byinshi nabasaba kuyoboka ubundi buryo butari ubukoresha inkwi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko hari gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage b’aka Karere n’abahakorera kugabanya ingano y’ibicanwa bikomoka ku mashyamba ndetse ababishoboye bakaba bakoresha ubundi buryo busimbura inkwi.

Ati: “Gukoresha ibicanwa bitari ibiti abantu bamaze kubona ko bishoboka. Turakora ubukangurambaga ku gukoresha gaze ndetse n’izindi ngufu by’umwihariko ku bigo bitekera abantu benshi. Hari kandi gahunda yo gutanga imbabura zironderereza ibicanwa mu ngo ku buryo aho wakoreshaga inkwi 5 yakoresha 2 cyangwa 3.”

Uyu Muyobozi avuga ko ibi byose biri mu ngamba zo kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Akarere ka Nyagatare kari mu Turere dufite amashyamba make, gusa kuri ubu hagenda haterwa ibiti ku misozi, n’ibivangwa mu mirima y’abaturage.

Ibiro bishinzwe amashyamba mu Karere Ka Nyagatare bitangaza ko inyigo ziheruka zagaragaje ko amashyamba muri aka Karere ari ku buso bwa 35%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu bikiri kuri 30%.

Izi burikete zifashishwa mu guteka ngo zihendutse inshuro 3 ku nkwi
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE