Nyagatare: Aborozi biyemeje kuzamura umukamo ngo bahaze uruganda rw’amata

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bagiye gukora ibishoboka bakavugurura ubworozi bwabo hagamijwe guhaza uruganda ruzajya rutunganya umukamo w’amata rukayakoramo amata y’ifu rwubatswe muri aka Karere, bikazanabafasha kurushaho kwiteza Imbere.
Aborozi bagaragaza ko bakwiye gukora ibishoboka bakarubonera umukamo uhagije aho byajya bituma binjiza amafaranga menshi ndetse bikababera ishoramari rikomeye.
General Fred Ibingira (Rtd) na we wororera mu Karere ka Nyagatare yagize ati: “Uru ruganda twahawe n’Umukuru w’Igihugu rukwiye kutubera ishoramari. Nahoze mbara nsanga aborozi dufite muri aka Karere buri wese agiye agemura litiro 30 za buri munsi twahaza izo uruganda rukeneye, byatuma twinjiza miliyoni 260 ku munsi. Mu kwezi twaba Dufite miliyari 7 na miliyoni 800 mu gihe ku mwaka twaba twinjije akayabo ka miliyari 93.”
Akomeza agira at: “Aya mafaranga ni ishoramari aborozi bakwiye kwitaho kuko yadufasha kwiteza Imbere ndetse n’Akarere kakabona imisoro hagakorwa byinshi bikenewe birimo n’ibikorwa remezo.”
Mujyarugamba John amaze igihe mu rugendo rwo kuvugurura ubworozi hagamijwe kongera umukamo.
Agira ati: “Ndakora ibishoboka byose kugira ngo ubworozi bwanjye mbukore kinyamwuga. Nakoze urugendoshuri ku Gisenyi mbona uko Inka zabo zigaburirwa bimpa isomo ry’ibyo nkwiye gukora kugira ngo mbone umukamo wisumbuye. Ibi kandi tugiye kubikoramo ishoramari nk’aborozi ku buryo tugira uruhare mu guhaza uru ruganda igihugu cyaduhaye.”
Rurangwa John na we agira ati: “Inaha twari twarabaswe n’umuco wo korora inka nyinshi ngo ni bwo abantu bakwemera. Nyamara kuri ubu umuntu arorora inka eshatu akabona umukamo uhagije uguha amafaranga ukaba umukire. Tugiye kurushaho kwita ku bworozi bwacu twongera umukamo kuko hari igihe twagiraga amata menshi amakusanyirizo ntabashe kuyakira.Kuba rero ruriya ruganda rwarubatswe bivuze ko nta rwitwazo rwo kubura aho tugurisha amata.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye Imvaho Nshya ko ku ruhande rw’ubuyobozi hari gukorwa byinshi bishyigikira ibikorwa by’aborozi.
Ati: “Gahunda ni ukujyanamo, Leta izakomeza gufasha aborozi ari mu kubagira inama, kubagezaho ibikorwa remezo bibafasha gukora ubworozi bwabo neza, nko kubagezaho amazi binyuze mu miyoboro igezwa mu nzuri Ndetse na za Valley Dams n’ibindi. Ibi byose bigamije gufasha kugera ku mukamo ushoboka ku buryo tugira uruhare mu guhaza uruganda.”
Minisitiri w’Ubucurizi n’inganda Sebahizi Prudence ashima uyu muhate aborozi bafite, akabasaba kubyaza amahirwe ibikorwa remezo begerejwe.
Ati: “Aka karere ni hamwe mu hashowe imari mu bikorwa remezo mu buryo bufatika. Mukwiye kubihuza bikunganirana ku buryo bizafasha. Urugero niba hubatswe AGRi HAB izakorerwamo ubuhinzi byunganira ubworozi.
Amazi Agana mu buhinzi yafasha mu bworozi.Ibisigazwa by’imyaka byakorwamo Ibiryo byiza by’amatungo bigafasha kongera umukamo gutyo gutyo.Uru ruganda rukwiye kubabera amahirwe akomeye”
Akarere Ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’inka, aho ibarura riheruka ryagaragaje ko hari izigera kuri22O 875 zifitwe n’aborozi ibihumbi 19.

