Nyagatare: Aborozi bishimira ko inka zabo zatangiye gukingirwa igipfuruto n’uburenge

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Aborozi mu Karere ka Nyagatare barishimira ko hatangijwe gahunda yo gukingira inka urukingo ruzirinda indwara y’ipfuruto n’uburenge, aho bifasha mu gukumira izi ndwara zijya zikoma mu nkokora ubworozi bwabo.

Aborozi babitangaza nyuma yuko ubuyobozi bw’Akarere butangije igikorwa cyo gukingira amatungo yabo, igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Karangazi.

Bahamya ko iyi gahunda yari ikenewe ndetse bayitezeho umusaruro kuko ije mu gihe izi ndwara zikunze kwibasira amatungo.

 Rwamugure Stephen agira ati: “Ku borozi, uru rukingo ni igisubizo gikomeye mu mezi nk’aya y’izuba inka zacu ni bwo zibasirwa ku buryo bukomeye aho wasangaga hari izipfa umworozi agahomba. Ni mu gihe twafashe ingamba zo korora bya kinyamwuga, aho dushima çyane iyi gahunda yo kurinda inka zacu indwara, bikazadufasha kugera ku bworozi twifuza.

Uretse guhombywa no kuba hari inka zakwicwa n’uburenge n’igifuruto, abo borozi bavuga ko iyo izi ndwara zaje zigira ingaruka ku bukungu bwaho barwaje amatungo.

Karake Deny agira ati: “Gukingira izi ndwara mu matungo yacu bizadufasha gusigasira ubukungu bwacu. Iyo uburenge bwateye bwica inka ariko aho bugeze hashyirwa mu kato, ibi rero bituma ntawugurisha kuko amasoko arafungwa.

Uwishyurira umwana akabura amafaranga, […] Bigira ingaruka ku batuye ahibasiwe n’ibi byorezo, turashima ubuyobozi buzirikana umuturage bukadushyiriraho gahunda nk’iyi yo gukingira amatungo.”

Umuyobozi w’Akarere la Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague yavuze ko iyi gahunda izakorerwa mu Mirenge ndetse asaba aborozi kubahiriza iyi gahunda kugira ngo izatange umusaruro wifuzwa.

Ati: “Mu Mirenge yacu yose hakorerwa ubworozi ni yo mpamvu dusaba buri mworozi kwitabira gukingiza kuko amatungo ni aye kandi ni we ubifitemo inyungu mbere na mbere. Turashaka gukingira inka zacu kugira ngo iki gihe cy’icyanda tugitambuke amatungo yacu atibasiwe na ziriya ndwara.”

Imirenge 8 muri 14 igize Akarere Ka Nyagatare ni yo yiganjemo ubworozi bukorerwa mu nzuri, akaba ariho hagiye hahereweho mu gukingira, ariko n’indi Mirenge nayo igiye ifite aborozi n’abo bazafashwa kugezwaho inkingo.

Akarere ka Nyagatare kabarurwamo inka zigera ku bihumbi 228.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE