Nyagatare: Abivurizaga mu Turere bahana imbibi barishimira ivuriro ryabavunnye amaguru

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bishimira ivuriro rito riri ku rwego rwa kabiri bahawe kuko ribazaniye serivisi hafi, bari basanzwe bajya kuzisaba kure mu turere twa Gatsibo na Gicumbi.

Abaturage bo mu Tugari twa Gatete na Gihengeri two mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bishimira ko bubakiwe ivuriro hafi yabo, rikaba ribazaniye serivisi z’ubuzima bari basanzwe bajya gusaba bakoze ingendo ndende.

Uwamahirwe Emeline agira ati: “Iri vuriro rije kutubera igisubizo, rituruhuye ingendo zatuvunaga. Aha dutuye ku ruhande mu nkengero z’akarere kacu ku buryo hari serivisi tutabashaga kubona kubera ko ibigo nderabuzima byacu bituri kure, byatumaga ufashwe n’uburwayi yerekeza mu Karere Ka Gicumbi cyangwa tukajya Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo. Nabyo byatuvunaga kuko ari kure cyane.”

Akomeza agira ati: “Aho iri vuriro ryubakiwe ubu turashima cyane kuko ubu hatangirwa serivisi sizisumbuye zirimo no kwakira ababyeyi n’ubuvuzi bw’amenyo.”

Naho Samuel Ntiyamira we avuga ko baruhutse ingendo ndende kandi zo mu misozi zashoboraga no guteza imfu.

Ati: “Ni ukuri Imana yo mu ijuru ikomeze abayobozi babonye ko tutorohewe bakatwubakira iri vuriro.Tekereza ko umubyeyi yafatwaga n’inda tukamutwara muri Gatsibo tumuhetse kuko hari bimwe mu bice by’inaha bitagerwamo na moto ngo ube wayifashisha. Ibi biterwa n’imiterere y’inaha kuko hari imisozi. Ubu rero twarasubijwe kuko ivuriro baritwegereje kandi rigashyirwaho serivisi z’ibanze zikenerwa n’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yijeje abaturage ko ubuyobozi n’ubundi bureberera abaturage.

Ati: “Ni byo bariya baturage bari bakeneye ivuriro. Ni inshingano z’ubuyobozi rero kureba ibyo abaturage bakeneye hanyuma bitewe n’ubushobozi buhari tukabagezaho ibikorwa remezo bakeneye kurusha ibindi.”

Yasabye abaturage kugana iri vuriro igihe barwaye kugira ngo bavurwe hakiri kare no kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugira babone serivisi mu buryo buhendutse.

Ati: “Ivuriro rero abaturage baribonye icyo tubasaba ni ukuribyaza umusaruro barwara bakarigana kandi ku gihe kugira ngo batarembera mu ngo bikababuza gukora imirimo yabo ibateza imbere. Ikindi ni uko bibuka gutanga mituweli kugira ngo batazagira imbogamizi mu kwivuza.”

Mu Karere ka Nyagatare hari amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri agera kuri atanu, yose atanga ubuvuzi bw’amenyo n’amaso rikanatanga na serivisi z’ububyaza, ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro mato 83.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE