Nyagatare: Abirirwa mu nzoga usanga batagira Mituweli bahwiturirwa kutayigurana agacupa k’inzoga

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare bavuga ko akenshi abantu bazindukira mu nzoga usanga batishyurira Mituweli imiryango yabo, Minisiteri y’Ubuzima yo ikabasaba kudasimbuza nzoga gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaza ko abenshi bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli, abagiseta ibirenge basabwa kumva inama bagirwa n’ubuyobozi, ntibasimbuze Mituweli agacupa k’inzoga.

Maniriho Onesphore utuye i Nyarurema yagize ati: “Ibyo ubuyobozi butubwira ni byo, ubu turi guhabwa ubuvuzi muri gahunda y’ingabo z’igihugu na polisi ariko udafite mituweli ntacyo bakumarira. Ni kenshi twagiye turwaza tukivuza neza kuko twabaga twizeye ubwishingizi. Hari abigishwa ntibumve vuba ariko ntekereza ko buri wese akwiye guhindura imyumvire.”

Mukanyirigira na we yagize ati: “Yego ni byo, uzasanga abantu baramukira mu nzoga ari bo batita ku nshingano z’umuryango zirimo no kuwutangira mituweli. Usanga kandi ari bo barwara ukumva ngo bafatiriwe ku bitaro barabuze ubwishyu. Ubutumwa bw’abayobozi natwe nk’Abajyanama b’ubuzima turakomeza kubigeza ku baturage turebe ko buri wese yagera kuri uyu muhigo wa Mituweli.

Dr Nsanzimana yibukije abaturage ko uburwayi budateguza kandi ko uko igiciro cy’ubuvuzi kirushaho kuzamuka ari ko kubasha kwivuza nta bwisungane bigorana.

Ati: “Dufite ijambo ryiza “ubwisungane”ni ukwisungana nyine, abantu bashyira hamwe ubushobozi utarwaye akavuza uwarwaye.Tubasaba ko mu by’ibanze mugomba kugira mu miryango yanyu muhera ku gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli. Iyo urwaye ukabona ubuvuzi urakora ugakomeza ibikorwa byawe biguteza Imbere. Aho Isi igana igiciro cy’ubuvuzi kirazamuka.Byakugora wikuye mu bandi ukibwira ko uzakigondera.”

Akomeza agira atI: “Ntibikwiye ko haba hari abadatanga Mituweli nyamara batarara agacupa. Banza ibifite akamaro kuri wowe no ku bawe utange Mituweli, ziriya nzoga mujye muzoroshya kuko ni mbi ku buzima, zikamura amazi mu mubiri ndetse zikanayakamura mu bwonko ariho ubona umuntu atangira kunywa nta kibazo afite akarangiza yahinduye imyitwarire.”

Kugeza ubu ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli Akarere ka Nyagatare kari ku kigero cya 80.6% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025. Bivuze ko hari abagera kuri 19% batawutanze n’abawutanze ariko ntibawuzuze.

Minisitiri w’ubuzima agira abaturage inama yo kudasimbuza mituwere inzoga
  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE