Nyagatare: Abatujwe Nkoma II byabahinduriye ubuzima

Bamwe mu baturage bagiye bakurwa hirya no hino badafite aho kuba bagatuzwa mu Murenge wa Karangazi mu Kagali Ka Nyamirama, barabyinira ku rukoma aho bashimira Leta yabahaye ubutaka bagakora bikabahindurira ubuzima.
Abo baturage bavuga ko bari mu buzima bubi batagira ubutaka aho bagiye batoranywa na bagenzi babo nk’abatagira ubutaka, cyane mu Turere twa Nyagatare Gatsibo n’ahandi, bakaza gutuzwa na Leta muri Karangazi.
Bahamya ko hari abagiye baza nta kintu namba bafite bagatangira kubyaza umusaruro ubutaka bahawe bakeza, bakava mu cyiciro cy’abatishoboye.
Bavukarwanze J. Nepomscene wahatujwe akuwe mu Murenge wa Gatunda yagize ati: “Nari mu buzima bubi cyane. Twagiye kumva twumva baratubwiye bati abadafite aho kuba muze tubatuze. Naje n’ipantalo nambaye gusa, bampa isambu ndahinga ndeza ngira amafaranga. Ubu nanjye ndavuga rikumvikana mu gihe mbere nitinyaga mbona nta cyerekezo.”
Akomeza agira ati: “Aha twahatujwe mu 2009 kugeza uyu munsi twahinduriwe ubuzima ndetse tuva mu byiciro twarimo by’abatishoboye. Ubu nishyurira abana amashuri kandi mu mashuri meza, ndarya ngahaha mu gihe nari ngiye kwicwa n’umudari.”
Mugenzi Emmanuel Ngaboyumuremyi waturutse mu Murenge wa Rukomo na we agira ati: “Njye nari ntuye mu kazu k’ibirere mpingira amafaranga 500 ku munsi. Natoranyijwe n’abaturage baravuga bati uwo nta mibereho afite mumujyane mu mumufashe. Naje mfite ibilo 40 uyu munsi mfite 70. Abanzi icyo gihe ntibashidikanya kubona ko nahinduye ubuzima.”
Abo baturage barashima Leta yabitayeho ikabafasha kugira aho bava n’abo bagera.
Ngaboyumuremyi ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwaduhaye amahirwe yo kubona ubutaka twakoresheje bikadufasha kugira imibereho myiza. Birakomeje kandi kuko ubu bwa butaka twahawe bwatunganyijwe na Leta ku buryo bugezweho aho n’ubundi buzajya butubyarira inyungu mu buryo bwisumbuyeho. Byanajyanye kandi no kubakirwa izo nzu turimo, hagezwa amashanyarazi ndetse ubu n’amazi ari hafi kutugeraho ku buryo buhoraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yemeza ko gutuzwa kw’aba baturage byababereye ingirakamaro.
Yagize ati: “Ni byo abaturage b’Umudugudu w’icyitegererezo wa Nkoma II bigaragara ko imibereho yabo yagiye iba myiza cyane ko batujwe muri Ibi bice ari bishya bagahinga bakeza aho usanga ari abaturage bihagije mu byo kurya ndetse bagasagurira n’amasoko. Ubu rero bubakiwe uyu mudugudu kugira ngo bwa butaka bwabo butunganywe burusheho kubyazwa umusaruro, bibafashe gukomeza gutera Imbere.”
Umudugudu w’icyitegererezo wa Nkoma II utuwe n’imiryango igera kuri 288.
