Nyagatare: Abatagiraga amazi barabyinira ku rukoma nyuma yo kuyagezwaho

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage b’Umurenge wa Rwimiyaga bavunwaga no kubona aho bakura amazi, barishimira umuyoboro w’amazi ureshya na km 24.7 bubakiwe ubu bakaba baratangiye kuvoma hafi, aho biri kubafasha guhindura imibereho.

Ni umuyoboro Mirama- Busana- Bugaragara uri gutanga amazi meza ku baturage bagera ku 26 180. Umuyoboro uriho amavomo rusange 20 mu bice bitandukanye unyuramo.

Abaturage babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye kugezwaho amazi meza, byabaruhuye imvune bagiraga bajya kuvoma kure kandi bakavoma amazi mabi.

Fulaha Emmanuel yagize ati: “Twagorwaga no kubaho mu buzima butagira amazi. Kugera aho twashoboraga kubona amazi ku Muvumba byadutwaraga amasaha abiri kugerayo. Ni kenshi twagiye twijujutira kutagerwaho n’amazi meza, ariko ubu bigaragaza ko turi kugezwaho Ibisubizo.”

Akomeza agira ati: “Mu gihe cy’icyanda amazi twayaguraga amafaranga ari hagati ya 300 na 500. Ubusanzwe twatuye muri ibi bice bitagira amazi, aho mu buzima bwacu twajyaga tuvoma Umuvumba ubundi tukavoma muri za damu zuhirirwamo amatungo.”

Abandi bavuga ko ayo mazi azatuma bagira ubuzima bwiza buzira indwara za hato na hato.

Kobusinge Josephine ati: “Turashima ko tubonye amazi meza. Ayo mazi azatuma ubuzima bwacu buba buzima. Si ibyo gusa ariko kuko nayo wumva ngo ni mabi nayo kuyabona byadusabaga gukora ingendo. Aya rero twegerejwe bizanaturuhura imvune bityo umwanya twakoreshaga twiruka ku mazi tuwukoreshe ibindi.”

Muhizi Gerard we avuga ko kubona amazi meza kandi hafi bizatuma hari ibyo bizigamira.

Ati: “Twe udashoboye kujya guhiga amazi yayaguraga aho ijerekani yashoboraga kugurwa 300. Uyu munsi ubu ijerekani iri kugurwa amafaranga 20. Ubwo umuntu agiye kuzigama 280 ku  ijerekani.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo Ibi bice byatuwe vuba bigerwemo amazi ahagije.

Yagize ati: “Uyu muyoboro uradufashiriza abaturage kudakora ingendo ndende bajya gushaka amazi. Ni intambwe nziza nubwo tutaragera aho Twifuza. Dufite imishinga migari yo kongera amazi ku buryo imiyiboro yacu ihoramo amazi, bidasabye ko dusaranganya hafungwa hamwe kugira ngo abandi bavome.”

Yakomeje avuga ko ayo mazi yashyikirijwe abaturage ba Rwimiyaga agiye kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Ati: “Amazi ni ubuzima. Twizeye impinduka nziza mu mibereho y’abaturage bacu babonye amazi, harimo kunoza isuku, kurwanya indwara zituruka ku mwanda Ndetse no gukoresha umwanya batakazaga biruka ku mazi bauawukoresha mu bindi bikorwa bibazamurira iterambere.”

Uretse amavomo rusange ari kubakirwa abaturage, uyu muyoboro wagiye uca mu nsisiro n’imidugudu, abishoboye ubu n’abo bari gukurura amazi bayageza mu ngo zabo.

Mu karere Ka Nyagatare ku munsi ubu hakoreshwa amazi angana na metero kibe ibihumbi 9 mu gihe hakenewe izigera ku bihumbi 20 ku munsi.

Mu myaka itanu biteganyijwe ko imishinga y’amazi ya Muvumba na Ngoma izaba itanga metero kibe ibihumbi 62.

Kugeza amazi meza ku baturage mu Karere Ka Nyagatare biri ku kigero cya 78%.

Abaturage bishimiye kubona amazi hafi yabo
Abatuye i Rwimiyaga bashimiye ubuyobozi bukomeje kubagezaho Ibikorwa remezo birimo amazi
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE