Nyagatare: Abarokotse Jenoside bahumurizwa n’uko imibiri y’ababo ishyingurwa mu cyubahiro

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyagatare bo mu Karere ka Nyagatare, bakomeje guhumurizwa n’uko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusanze ababo bashyinguwe mu cyubahiro mu nzibutso nzima.

Urwibutso rw’Akarere ka Nyagatare rwubatswe mu mwaka wa 2023 aho rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, rukaba ruruhukiyemo imibiri 93.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba ababo baruhukiye ahantu heza bibaruhura umutima kuko mbere ahantu bari bashyinguye hatari hameze neza ndetse mu buryo budahesheje icyubahiro.

Vuguziga Annociata, umukecuru uvuga ko se wabo yishwe muri Jenoside agashyingurwa mu rugo ariko nyuma umubiri we bawimurira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Matimba, kuri ubu avuga ko yishimira cyane ko Leta y’u Rwanda yasubije agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro cyane kuba baruhukiye mu rwibutso rwiza, aho yariruhukiye mbere ntihari hameze neza. Data wacu yarashyinguye mu rugo ariko tubona ko atari byiza kumugumisha mu rugo bituma tumujyana mu rwibutso rwa Matimba ariko na rwo ntirwarirutunganyije neza.

Twishimira ko umubiri we n’iyindi iruhukiye ahantu heza kandi hafite umutekano kandi natwe twabihaye agaciro turashimira ubuyubozi bw’igihugu n’ubw’akarere buduhora hafi.”

Muhizi Alex avuga ko ababyeyi be bakibica babataye mu bwiherero ndetse bazanwa mu rwibutso rw’Akarere ka Nyagatare ariho bavanywe, anezwezwa no kuba imibiri y’ababyeyi be itandagaye ikaba ishyinguye ahantu heza ku buryo kubibukira ahantu heza bimugwa neza.

Yagize ati: “Aho bari bashyinguye hari habi ariko biranshimisha kuba bari ahantu heza kandi hari umutekano.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare Bimenyimana Jean De Dieu, yavuze ko aho imibiri yarishyinguye mu Rwibutso rwa Rwentanga hari hameze nabi kuko imva zajyagamo amazi bigatera agahinda abarokotse ariko uyu munsi bishimira ko baruhukiye ahantu heza ndetse akaba ari n’inzu izashyirwamo amateka.

Yagize ati: “Urwibutso iyi mibiri yarishyinguyemo sinavuga ko rwari rwujuje ibisabwa kuko imva zajyagamo amazi, tugahorana agahinda ndetse kandi twahoraga tubivuga buri munsi. Turashima Leta ko yatwumvise kandi ikadusubiza ikatwubakira urwibutso runini kandi rwiza. Iyo tuhageze turanezerwa kuko tubona ko bashyinguye mu cyubahiro, byongeye kandi n’ibikorwa biri kuhakorerwa birimo amateka n’ibindi tubona ko bigeze ku rwego rwiza.”

Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyagatare ruruhikiyemo imibiri y’Abatutsi 93 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, rukaba rwaruzuye rutwaye asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko mu rwibutso rwa Nyagatare, ku bufatanye ana AEGIST TRUST izobereye mu gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, hamaze gushyirwa bimwe mu bimenyetso ndangamateka birimo inkuru mbarankuru n’ibindi bimenyetso bigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE