Nyagatare: Abakora mu ruganda rutonora umuceri byabateje imbere

Abaturanye n’uruganda rutonora umuceri ruherereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare bavuga ko uru ruganda rwatumye hari intambwe batera mu kwikura mu bukene babikesha akazi bahawemo.
Hari abahakora mu buryo bwa nyakabyizi, abahakora bya buri munsi bahembwa ku kwezi ariko akazi kadasaba ko baba bafite amashuri, hakaba n’abahakora mu buryo buhoraho banafite impamyabumenyi z’amashuri mu byiciro bitandukanye.
Abenshi mu bakora muri urwo ruganda bavuga ko amafaranga bahembwa abafasha mu gutunga imiryango yabo no kuyibonera iby’ibanze nkenerwa, ariko bakanizigama aho bituma bakora n’indi mishinga igamije iterambere rirambye.
Nzakizwanimana agira ati: “Akazi nabonye aha katumye mva mu bushomeri, mbona uburyo bwo kwiyinjiriza amafaranga bindinda kwanduranya.
Ku myaka 22 mfite kuba nakwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 bya buri kwezi ntaha iwacu, ni amafaranga amfasha kugura amatungo nteganya ko nayo azajya anyungura bityo nkagenda ntera imbere.”
Uwingabire Donatha na we ukora muri urwo ruganda aho ashinzwe ibyinjira n’ibisohoka, avuga ko
Yagize ati: “Kuba habaho abantu babasha gushyira imari mu bikorwa nk’ibi by’inganda zitwegerezwa biradufasha cyane. Kuri njye ndetse na bagenzi banjye twabonye akazi nyuma yo kwiga amashuri yacu, aho duhembwa ndetse natwe tukabaho tubasha gutegura ejo hazaza.
Aka kazi kamfashije kwiyubakira icumbi ryo kubamo n’umuryango wanjye, akazi kamfasha kwishyura amashuri y’abana nk’abandi bakozi bose, urumva ko kuba urwo ruganda rwarashinzwe aha byangiriye umumaro ukomeye.
Ndungutse J. Marie Vianney, umushoferi uri mu batangiranye n’uruganda agira ati: “Uru ruganda rwamfashje byinshi mu buzima. Nahakoze akazi kampesha byinshi birimo kongera impushya zo gutwara ibinyabiziga, ndubaka aho mfite inzu itari munsi ya miliyoni 20, ndetse nkaba narabashije kwishyurira umwana ishuri ubu akaba ageze muri kaminuza.
Avuga ko yanabonye kategori yo gutwara amakamyo ndetse ubu ateganya gukomereza imirimo ye ku gutwara imodoka zijya hanze y’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Stephen Gasana avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ishoramari mu baturage bifasha mu guhindura imibereho myiza yabo bikagira n’uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Ati: ”Ibikorwa by’ishoramari uko byegerezwa abaturage hirya no hino mu Karere ni ko bigira impinduka zihuse ku mibereho myiza y’abaturage. Uretse kubona akazi abaturage babona bimwe mu byo bakeneye bashoboraga gukura kure. Nko kuri uru ruganda twavuga ko bahahira hafi ku giciro cyiza, hari abahakura ibiryo by’amatungo bikomoka ku bisigazwa by’umuceri n’ibindi.”
Yakomeje asobanura ko ikiruta byose ariko umuturage wahabonye akazi yikenura ntabe akiri umutwaro kuri Leta, yiteza imbere bikanazamura iterambere ry’Akarere n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.
Urwo ruganda rwashinzwe mu 2010 rutwaye miliyoni 760 rukoresha abakozi ba nyakabyizi 180 n’abakozi bahoraho 79.
Rwatangiye rufite ubushobozi bwo gutonora toni 3 ku isaha ubu rugeze kuri toni 80 ku munsi.
