Nyagatare: Abahinzi basaba kongererwa ubwanikiro bikabarinda ibihombo

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abakora ibikorwa by’ubuhinzi nk’umwuga mu Karere ka Nyagatare barasaba ko hakongerwa ibikorwa remezo birinda umusaruro kwangirika.

Abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo ku butaka bwagutse, mu Mirenge itandukanye, bavuga ko hakiri imbogamizi zo kuba hari umusaruro ucyangirika mu gihe cy’isarura.

Ibi ngo ahanini bituruka kukutagira ubwanikiro buhagije ibi bigatuma iyo imyaka isaruwe mu gihe cy’imvura bigorana kubika umusaruro no kuwitaho

Ibi rero ni byo bituma basaba ko ubuyobozi, inzego z’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bafasha mu kwita ku bikorwa remezo bikenewe mu rwego rwo kwitegura kuzita ku musaruro w’iki gihembwe.

Charles Nkuriyingoma ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Nyagatare agira ati: “Akazi k’ubuhinzi kugakora neza bisaba byinshi, birimo gutegura imirima, gukurikirana imyaka ikirere cy’aba kiza ukeza. Kweza ariko ntibihagije iyo udafite uburyo buhagije bwo kwita ku musaruro, harimo kugira aho gusarurira, aho kwanika umusaruro, hanyuma hakaza no kubona amasoko.

Ubu rero dusaba ko imvune z’umuhinzi zikwiye kumvwa tukabona ahantu hahagije ho kwanika umusaruro cyane cyane umusaruro w’ibigori.”

Ibi binagarukwaho na Rukundo Emmanuel uvuga ko umuhinzi adafashijwe kwita ku musaruro bimutura mu gihombo ndetse bikaba byamuca intege.

Ati: “Niba hari ikintu kibabaza ni ukubona umusaruro wangirika wararangije kuwubona.Uba warakoresheje nyinshi birimo amafumbire ukabona imyaka ishimishije. Dusigaye duhinga imyaka myinshi aho duhingira amasoko. Iyo dufite ubwanikiro buhagije bituma no ku isoko udahendwa kuko uba ugurisha ibifite ubuziranenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko ibyifuzo by’abahinzi biri mu byitabwaho ahari gahunda yo kongera ubwanikiro hirya no hino ahari ibikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen agira ati: “Ikibazo cy’ahatari ubwanikiro buhagije turakizi kandi turi muri gahunda yo kubwongera. Dufite intero igira iti ‘Dushyashyanire umuhinzi’ aho abayobozi dufatanya n’abatekinisiye mu kureba uko dukuraho imbogamizi zose zatuma umuhinzi yakorera mu gihombo. Ni muri urwo rwego ubu turi gutanguranwa ni uko iki gihembwe cy’ihinga cyazera twaragejeje ubwanikiro aho bukenewe. Ibi bizakorwa kuko twanabiganiriyeho mu mwiherero twagiranye n’abayobozi bafata ibyemezo mu Karere kacu.”

Mu bihingwa byitabwaho cyane n’abahinzi mu Karere ka Nyagatare, bigahingwa ku buso bugari kandi bugakenera ubwanikiro buhagije birimo ibigori, umuceri n’ibishyimbo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE