Abahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bishimira ko byabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe, Rwempasha na Nyagatare bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba ahitwa Zone ya munani baravuga ko mu gihe gito bamaze bakora ubu buhinzi, byatumye imibereho yabo ihinduka, biteza imbere.
Abo bahinzi bahinga umuceri ahahoze ari inzuri z’amatungo, haje gutunganywa ku buryo bugezweho kugira ngo hahingwe umuceri.
Abenshi mu bari bahafite ubutaka bavuga ko babanje kwikanga ubwo babwirwaga ko bakwitegura guhinga umuceri, mu gihe batumvaga inyungu yava muri ubu buhinzi.
Joyce Musanabera agira ati: “Ubusanzwe twari dutunzwe n’ubworozi. Nibazaga uburyo nzajya mu bihinzi bw’umuceri bikanyobera. Gusa uko iminsi ihita naje kubikunda ndetse aho nsaruriye nk’inshuro ebyili nasanze ifaranga ninjiza ntari narigeze ndihabwa n’ibyo nabagamo nabyo twakoraga nabi.”
Kimwe na bagenzi be aba bahinzi b’umuceri bahamya ko ubu buhinzi bwabahinduriye ubuzima babifashijwemo n’abashinzwe ubuhinzi bahinga ku buryo bugezweho, bibafasha kubona umusaruro uhagije ukabinjiriza amafaranga.
Kanamugire Sam yabwiye Imvaho Nshya ko aho yinjiriye muri iki gishanga imibereho y’umuryango we yahindutse.
Ati: “Ubu buhinzi bumfasha kwishyurira abana amashuri, bwatumye ngira icyo ninjiza ndetse nkanizigamira. Ntabwo nari nzi gukorana na banki kuko nta n’icyo najyanagayo. Nyamara kuri ubu aho wantungurira hose cyangwa ikibazo kikaza mba nanyarukira kuri konti kuko hari icyo mba narasizeyo.”
Mukayisire Marry uvuga ko ari we uyoboye umuryango kuko nta mugabo agifite, ariko mo ubuhinzi bw’umuceri bwamugiriye umumaro.
Ati: “Njyewe igihingwa cy’umuceri kinyereka impinduka iwange buri gihembwe cy’ihinga. Mba mfite imihigo ngomba guhigura uko nejeje. Kuri ubu navuguruye inzu yanjye, ngura amatungo magufi, ngura igare rimfasha imirimo yo mu rugo ndetse kuri ubu buri munyamuryango yahawe uburyo bwo kubona moto imufasha mu ngendo ze, urumvako ibintu ni uburyohe.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko muri ibi byose hari ibyo yafataga nk’inzozi mu gihe yari ataraza gukorera muri iki gishanga.
Aba bahinzi bavuga ko n’iyo bategereje ko babona umusaruro, ngo nta kibazo cyahangayikisha umuhinzi, kuko koperative bahuriyemo iba ifite ibigega bibagoboka mu bihe bibi.
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ushoboka icyo gishanga, abahinzi bihurije mu makoperative abafasha kugirana inama no gushakira hamwe amasoko. bongeraho ko kuba hari impinduka zihuse zigaragara binaturuka ku kuba barahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Karake Simon yagize ati: “Nubwo tutamaze igihe kirekire muri ubu buhinzi, twihatiye gukora ibishoboka ngo tugire aho tugera. Ni muri urworwego kuri ubu dukoresha imashini mu buhinzi bwacu, aho bituma duhingira ku gihe imvune zikaba nke, umusaruro ukaba mwinshi.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuhinzi Mutabaruka Fulgence avuga ko itunganywa ry’iki gishanga ryaje ari igisubizo ku iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’Akarere muri rusange.
Agira ati: “Kiriya gishanga gifite byinshi gifasha abaturage bacu mu bijyanye no kwikura mu bukene no kwikemurira ibibazo. Ni byiza ku Karere kuko iyo umuturage ameze neza ubwo biba byabaye ibisubizo.
Ikindi ariko ni no kuba abagikoresha hari amafaranga binjiza mu Karere aho buri murima utangirwa amahoro buri gihembwe cy’ihinga. Aya mahoro rero birumvikana ko agira uruhare mu gukemura ibibazo biba bikeneye ingengo y’imari y’Akarere.”
Igishanga cy’Umuvumba gifite hegitari 1 750, ubuso bunini buhingwaho umuceri ariko inkuka nazo zigahingwaho imboga n’imbuto. Impuzandengo ku musaruro w’umuceri kuri hegitari ni toni 5 ku gihembwe cy’ihinga.
