Nyagatare: Abagore biyubakiye inzu eshatu babikesha ubuhinzi bw’imboga

Abagore bibumbiye muri koperative CODIGA yo mu Murenge wa Mukama, mu Karere ka Nyagatare bishimira ibikorwa bamaze kugeraho birimo kuba bariyubakiye inzu eshatu babikuye mu musaruro w’ubuhnzi bw’ibitunguru bakora.
Baganira na Imvaho Nshya abo bagore bavuga ko batangiye ari nta bushobozi bafite aho bakoreraga ubuhinzi ku butaka buto bw’abanyamuryango bishyize hamwe.
Abo bahinzi bavuga ko bakoze ubuhinzi bw’ibitunguru burabungura ndetse bagura ubutaka bwa hegitari 1,5 kuri miliyoni 12 aho bakorera ubuhinzi bwabo.
Ubuhinzi bakomeje kubukora ndetse bagenda batekereza uburyo bakora n’indi mishinga ari bwo batangiye kugura inzu ubu bakaba bazikodesha nazo zikabinjiriza.
Mu gihe cy’imyaka 7 bakora ubuhinzi bw’ibitunguru kandi bamaze kuguramo inzu 3 zifite agaciro ka miliyoni 13. Uretse n’ubuhinzi bw’ibitunguru, banahinga imiteja.
Mutuyemariya perpetue agira ati: “Ubuhinzi bw’ibitunguru bwadufashije kwiteza imbere. Ubu turi abanyamuryango bamaze kugira aho bagera, aho dukora ubuhinzi mu buryo bugezweho ndetse bukanaduha umusaruro ushimishije. Ni igikorwa cyatumye tubona ibikenerwa n’imiryango yacu, yaba mu gukora iby’ibanze dukeneye nko kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira, kwishyurira abana amashuri n’ibindi.”
Kubwimana Ancille na we yavuze ko ibikorwa bagezeho bigaragaza ko bamaze gukura mu buryo bwo kwiteza imbere.
Ati: “Muri iyi koperative twatangiye duseta ibirenge aho hari nabananiwe baragenda. Gusa kuri twe twayigumyemo ubu tumaze kubona ibyiza byayo,aho ubu tumaze kugura amazu atatu mu gudugudu, ibyo bigaragaza ko amafaranga twayabonye ndetse dusanga bikwiye ko twagura imishinga. Ubu umugabo sinkimusaba buri kimwe. Hari ibyo aza agasanga nabikoze nkaba ngize uruhare mu gukemura ibibazo.”
Ibyiza biva mu buhinzi bw’aba banyamuryango ba CODIGA, ntibibonwa na ba nyirabyo gusa.
Mukandori Jovia utuye ahakorera iyo koperative, avuga ko abo bagore batanze isoko ryo gutinyuka no kwiyemeza kw’abagore bikaba byaratumye abaturanyi babona aho bahahira ariko kandi n’aho bigira.
Ati: “Ibikorwa by’aba bagore navuga ko natwe twabyungukiyeho mu buryo bubiri. Icya mbere ni uko twiga uko abantu bashobora gukora ubuhinzi kandi bugatanga umusaruro, icya kabiri ni uko twabonye aho guhahira mu buryo bworoshye.”
Ibi bikorwa by’abagore bishyira hamwe bagamije gushaka ibibateza imbere bishimwa n’ubuyobozi aho Karangwa Scovia ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyagatare yagize ati: ”Abagore baharanira kugira ibyo bakora ni abo gushimirwa.Tuzakomeza kubaba hafi no kubakurikirana ku buryo nta gisitaza bagira cyabangamira imikorere yabo.
Dushishikariza n’abandi baba bagipfumbase amaboko bumva ko bidashoboka, gufatira urugero ku bagore nk’aba hanyuma tukabona imibare yisumbuyeho y’abagore bagira imirimo ibateza imbere ikanateza imbere Igihugu.”
Iyi koperative CODEGA batangiye ari abanyamuryango 33 ubu bageze kuri 80. Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa amakoperative y’abagore agera kuri 80 n’amatsinda yo kwizigamira agera ku 116.
