Nyabugogo: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro Polisi ihita ihagoboka

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, inyubako y’ubucuruzi igeretse gatatu izwi nko kwa ‘Jacob’ iherereye Nyabugogo hafi ya gare, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Nyabugogo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP. Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya iby’ayo makuru, avuga ko nta wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere kuko Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ikawuzimya utarangiza byinshi.
Yagaragaje kandi ko iyo nkongi yatewe na sirikwi (circuit) yafashe cabine y’amashanyarazi.
Yagize ati: “Inkongi yumuriro yafashe cabine y’amashanyarazi y’iyo nzu akaba ari na yo yangiritse yonyine. Icyateye iyo nkongi ni circuit yaturutse muri iyo Cabine.”
Yongeyeho ko hataramenyekana agaciro k’iyo cabine yangiritse ariko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bahageze rugikubita bagahita bahazimya ibindi bice bitarafatwa.
Abari aho inkongi itangira babwiye Imvaho Nshya ko batangiye kubona ibintu bituragurika bitabaza kizimya mwoto bari bafite ariko biba iby’ubusa.
Bavuga ko inyubako zo hejuru zarimo abantu baraye mu macumbi n’abandi bahacururiza kandi nta yindi nzira bari kubona yo gucamo ngo barokore ubuzima bwabo kuko aho bari guca ni ho harimo hashya.
Cyizere Theoneste yagize ati: “Twabonye ibintu bigurumana bamwe bazana kizimyamwoto abandi bariruka. Abari muri etaje hejuru bari babuze inzira yo gucamo kuko ahashyaga ariho hari inzira.”
Mukamarara Angelique na we yagize ati: “Abantu bari muri etaje twabonaga bahagaze ubona byabayobeye babuze aho bahungira bamwe wagira ngo barashaka kuyisimbuka.”
Bashimira Polisi y’u Rwanda kuba yatabariye igihe bigatuma nta bahakomerekera cyangwa ngo bahasige ubuzima.
Polisi y’u Rwanda isaba Abaturarwanda kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza ibyago aho bakorera cyangwa no mu ngo zabo.

