Nyabihu: Uwatemewe imyaka mu mirima itatu aratabaza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umubyeyi utuye mu Kagari Ruheshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena, uyu mubyeyi yatunguwe no gusanga ibigori yahinze mu isambu ye iri munsi y’urugo, no mu yindi mirima ye.

Avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko akomeje kwibasirwa n’abantu atari yamenya bamutemera imyaka itarakura.

Uyu mukecuru avuga ko kumutemera imyaka bimaze kuba akamenyero kuko bibaye  inshuro eshatu zikurikiranya, aho bitwikira ijoro bakayitema, yabyuka agasanga umurima umeze nk’utarigeze guhingwa, akabura uwo yabaza.

Uyu mubyeyi yabwiye Imvaho Nshya ko mbere yajyaga asarura imyaka myinshi, ariko aho atangiye kwibasirwa ubuzima bwe bwagiye mu kangaratete.

Ati: “Aha hantu bakunda kuhaza bakantemera imyaka, kenshi mba nahinzemo ibigori. Mbere narahahingaga ngo mbone amafaranga nanjye mbeho ariko nyuma baza gutuma ndambirwa, ubundi nkajya mpinga ncungana na bo nkabigurisha bitarera, none dore ubu bongeye kuntera agahinda nk’uko ubibona. Babirayemo mbyutse mu gitondo nsanga bameze nk’abasaruye.”

Yavuze ko ari mu gihombo gikomeye kuko guhingisha, kuruga imbuto no kwita ku byo ahinga ubundi bimutwara amafaranga menshi.

Ati: “Aha hantu hantwara amafaranga atari make, kuko ndahingisha, nkagura n’imbuto nk’abagaza ndetse hajyamo n’ifumbire itandukanye.”

Avuga ko iki kibazo yakigejeje ku buyobozi inshuro nyinshi, ariko ngo nta gihinguka kuko abagizi ba nabi bakomeje kumwibasira banyura mu mirima ye yose bagatemera hasi ibyo yahinze.

Nanone kandi ngo yagerageje gushyiraho abarinzi ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye bahakuwe.

Abaturanyi be na bo bavuga ko bitumvikana uburyo uyu mukecuru yibasirwa cyane kuko iyo bamugendereye badatema umurima umwe gusa ahubwo banyura mu mirima ye yose uko ari itatu.

Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Ntabwo natwe tuzi icyo bamuhora ariko ubuyobozi nibumufashe kuko arababaye. Aragira ngo ahinze ibigori bakabitema…”

Gatama Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruheshi, avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi cyakora ashimangira ko agiye ku gikurikirana kigashakirwa umuti na nyiri myaka akaba yabasha gufashwa mu gihe basanga ari ngombwa.

Ati: “Umuturage agomba gufashwa rwose ariko ntabwo narinzi icyo kibazo pe. Ni ubwa mbere nakimenya ariko kuva mbimenye ngiye gukora iyo bwabaga, mbikurikirane nibiba ngombwa twifashishe n’abafatanyabikorwa b’Umurenge abe yagira icyo ahabwa. “

Gitifu Gatama Samuel yavuze kandi ko bategura inama, bagakora iperereza rigamije gushaka abitwikira ijoro bagatema imyaka ya Mukayuhi Ancilla.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Turikumwe says:
Kamena 3, 2024 at 11:15 am

Mbega ubugome!!!
Arega ugutemeye imyaka nawe yagutema!!
None se aratema agatwara nibiti by ibigori? Cyangwa abaishyira amatungo?
Abo baturanyi be nabo muzabakoreho iperereza.
Ntaba nyerondo bahaba?

TUYIZERE Erneste says:
Kamena 4, 2024 at 5:19 pm

Rwose pe ikibazo bakivuze munteko abaturage bemeye ko bagiye kuba maso buri wese akaba ijisho byamugenziwe Gatama samuel abwiye abafitinka ko buriwese agomba kugaragaza ikiraro cye ubwo basanze yahaye inkaye ibigori azajya agaragaza Aho yabikuye yahabura agahamwa nitegeko.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE