Nyabihu: REG yaboherereje ingurane ihera kuri konti za Horizon-SOPYRWA

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bakodesheje imirima y’Uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-SOPYRWA, mu Mudugudu wa Hesha, Akagari ka Jaba, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, barataka bararirira mu myotsi nyuma y’uko ingurane bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) iheze muri konti z’urwo ruganda.

Bivugwa ko REG yanyujije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5 mu ruganda rwa Horizon-SOPYRWA, ariko ubuyobozi bw’urwo ruganda barushinja kuba bwarayafatiriye.

Iyo ngurane ni ay’imyaka y’abaturage yangijwe ubwon hashingwaga amapoto y’amashanyarazi ku musozi wa Hesha no hafi yawo. ABaturge bavuga ko batumva impamvu Horizon-SOPYRWA yafatiriye amafaranga y’ingurane bahawe n’ikindi kigo.

Mu myaka yangijwe abo baturage bahinze kuri ubwo butaka bakodesheje harimo ingemwe z’ibireti ndetse n’ibirayi.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko uwo bahisemo kubahagararira iyo bamwohereje muri SOPYRWA kubaza impamvu badahabwa amafaranga y’ingarane, “agaruka nta gisubizo azanye.”

Karomba Desire, Umukozi ushinzwe ibikorwa byo ku kibuga wa Horizon SOPYRWA, yavuze ko batanze kurekura amafaranga abubwo urutonde rw’abagomba guhabwa amafaranga yanze guhura n’iyoherejwe na REG, bakaba bategereje ko Umuyobozi Mukuru wabo ava mu mahanga ngo bazabone bahuze ayo malisiti adahura.

Yagize ati: “Ni byo amafaranga y’abaturage yatugezeho rwose ariko lisiti dufite ntabwo zihuye n’izavuye muri REG. Icyo tuzakora ni uguhamagara abaturage tukaganira nabo, tukareba uko twabikemura kugira ngo ejo hatazagira abaza bavuga ko na bo batabonye amafaranga kandi twarayatanze.”

Yakomeje agaragaz ko indi mbogamizi bahuya na yo ari uko hari imyaka yahinzwe muri iyo mirima itaragombaga kujyamo.

Hari kandi abantu bagaragaye ku butaka nk’abahinzi babwo kandi atari bo bari barabuhawe na Horizon-SOPYRWA.

Umwe mu bahinzi witwa Imanizabayo Aimable yavuze ko ibyo SOPYRWA ivuga nta shingiro bifite kuko amafaranga REG yatanze ntaho akwiriye guhurira na SOPIRWA.

Ati: “Uwari ukuriye ibya REG twaravuganye ambwira ko yasohotse akajya kuri konti ya SOPYRWA, noneho amuha n’urutonde rw’abantu bagomba gufata amafaranga. SOPYRWA rero bagenda batureraga batubwira ko kibazo kirimo ari imyaka yagiye ihingwamo itemerewe guhingwamo kuko amasezerano twajyaga tugirana na SOPIRWA yari ayo guhinga ibirayi n’ibireti.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo rero bavuga ko hari amafaranga yagiye asohoka harimo abahinze amashaza n’ibishyimbo kandi iyo mirima twari twarabahaye amashaza n’ibishyimbo ntabwo byari birimo.”

Avuga ko kuba hari abari barahawe imirima badafite ubushobozi bwo kuyihinga na bo bakayikodesha ababufite, icyo kitakabaye kuba imwe mu mpamvu zituma bafatira amafaranga y’abaturage bose.

Ati: “Icyo twumva ntaho gihuriye kuko amafaranga yasohowe na REG kandi asohorwa ku wo bangirije imyaka, urumva rero ibyo bavuga ntabwo byumvikana.”

Mu mwaka wa 2022 ni bwo REG yabaruriye abaturage, amafaranga yabo akaba yarasohotse muri Kamena 2023.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE