Nyabihu: Kintobo babangamiwe n’agasururu ka Mudugudu n’amafaranga y’ikiziriko basabwa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, baratabaza bavuga ko babangamiwe n’amafaranga basabwa kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka, amafaranga bita ikiziriko, hamwe n’andi yitwa agasururu asabwa na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze.

Abo baturage bavuga ko batungurwa no gusabwa ruswa itari munsi y’ibihumbi 40 kugira ngo bahabwe inka, kandi nyamara baba barashyizwe ku rutonde rw’abagomba korozwa. Ibi ngo bikorwa n’abayobozi b’Inzego z’ibanze barimo ba Mudugudu na ba Mutwarasibo, ibintu bavuga ko bibatera intimba kuko bibabuza amahirwe yo kwikura mu bukene.

Umwe muri abo baturage wahawe amazina ya Kambali Jean yagize ati: “Nari ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, ariko nasabwe amafaranga ibihumbi 40 yitwa ikiziriko. Nabwiye Mudugudu ko ntayo mfite, arambwira ngo nibura nshake ibihumbi 15 by’agasururu. Narayabuze, inka ndayiheba da! Muri uyu Murenge ntawuhabwa inka adatanze ruswa.”

Mukamwezi Evodia (amazina yahinduwe) na we avuga ko amaze imyaka ibiri atarahabwa inka, n’ubwo yatoranyijwe mu nama y’Umudugudu.

Yagize ati: “Birababaje kubona umuntu w’umukene, Perezida Kagame amutekerejeho amwemerera inka yo kwizamura, ariko ngo kugira ngo uyihabwe usabwe ibihumbi 50. Ayo mafaranga se yo mbaye nyafite sinaguramo ihene ikazavamo inka? Nababwiye ko ntayo mfite baransimbuka, ubu amaso yaheze mu kirere ikibazo mperuka nkigeza kwa gitifu nta gisubizo ndabona.”

Undi muturage witwa Habimana Erasme (izina ryahinduwe) avuga ko basabwa ayo mafaranga binyuze kuri ba Mutwarasibo, kuko Mudugudu atagera kuri buri muturage, akaba ngo ari bo ba komisiyoneri.

Yagize ati: “Ba Mutwarasibo ni bo baza batubwira ko tugomba gutanga amafaranga y’ikiziriko. Iyo utagitanze barakugaya, bakavuga ko utumvira, kandi bakakwita umuturage mubi. Twifuza ko ruswa yacika burundu muri iyi nkunga twiherewe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kintobo, Donatille Mugabekazi, avuga ko nta makuru yari afite kuri ibyo bibazo, ariko ko bagiye kubikurikirana, abo bose babyihishe inyuma bahanwe n’amategeko.

Yagize ati: “Sinakwemeza ko ayo makuru ari ukuri kuko gahunda ya Girinka igenerwa abaturage batishoboye ku buntu. Nta muyobozi wemerewe gusaba amafaranga. Abo babikora baba bangiza gahunda nziza ya Leta. Tuguye kugera kuri aba baturage tubikurikirane, umuyobozi uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.”

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona amata, ifumbire n’amafaranga binyuze mu korozwa inka. Ni gahunda y’ubumuntu yaharaniwe mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubukungu bw’imiryango no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Abo muri Kintobo bavuga ko ubukene butuma batabasha kubona amafaranga yo guha ba Mudugudu
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE