Nyabihu: Hari abarimu n’abayobozi b’amashuri bamaze imyaka 20 basiragira ku birarane

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bamwe mu bahoze ari abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze imyaka irenga 20 bishyuza ibirarane by’imishahara bakoreye, ariko kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa.

Ibyo birarane ni iby’umwaka wa mbere ya 2005, aho bamaze umwaka wose badahembwa akaza kuba ibirarane, kugeza ubu ngo bakomeje gusiragizwa, bakaba bifuza ko bishyurwa.

Kagiraneza Charles, w’imyaka 69, utuye mu Murenge wa Mukamira, ni umwe mu bagaragaza agahinda gakomeye. Uwo musaza amaze imyaka irenga 10 mu kagare kubera uburwayi, avuga ko yakoze akazi k’uburezi ariko ntabahembwe, ibirarane bye bikaba bigera ku 602,000 Frw.

Yagize ati: “Nabaye umurezi muri aka karere, dukora tudahembwa, umwaka wa 2005, ushira nta guhembwa biba ibirarane. None ubu maze gusaza ntegereza amafaranga nakoreye ntarayabona, nta bushobozi mfite bwo kwivuza cyangwa kubona unsunika ko anjyane kwa muganga. Ndamutse nyabonye byamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Kagiraneza avuga ko hari abandi 81 bafitanye ikibazo kimwe n’akarere, bakaba batarishyurwa kandi bakomeje gusiragizwa mu nzego zitandukanye.
Mikwege Athanase, wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, na we avuga ko bamaze imyaka 20 bizezwa kwishyurwa ariko bikaba iby’ubusa.

Yagize ati: “Twigeze no kwandikira umuvunyi, nawe asaba akarere kutwishyura ariko twarahebye, iyo Perezida yaje ino tugashaka kubaza iki mibazo baradupfukirana ngo bazatwishyura. None hashize manda ebyiri z’abayobozi, b’akarere twifuza ko twakwishyurwa ibirarane byacu kuko bikomeje kuduteza ubukene.”

Mikwege avuga ko we bamubereyemo miliyoni imwe n’ibihumbi cumi na bitatu na magana inani (1,013,800 Frw), agasaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko atari azi neza iby’iki kibazo, ariko yizeza ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Iki kibazo sinari nzi ko kiriho ariko ngiye kugikurikirana vuba. Iyo tumaze kubona abaturage baberewemo imyenda, tugomba kubishyura. Niba hari impamvu yatindije ibyo birarane, tugomba kuyisuzuma neza, kuko iki ni ikibazo gikomeye, mu minsi mike aba nitumara kubona amadosiye yabo niba ari byo koko tuzicara na bagenzi banjye dukorane harebwe uko bakwishyurwa.”

Abo barezi bavuga ko babayeho mu bibazo kubera ko bababazwa n’ibyo birarane byabo kandi abenshi ngo bageze mu zabukuru, bagasaba ko ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri zishinzwe Abakozi ba Leta n’Uburezi bwabibuka, bukabaha ibyo bakoreye kugira ngo babone uko bitabara mu mibereho y’imyaka yabo, n’ubwo ngo bahembwa pansiyo.

Abarimu bamaze imyaka isaha 20 basiragira ku birarane
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE