Nyabihu: Bubakiwe umuhanda usimbura uwarengewe n’Ikiyaga cya Nyirakigugu

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nteranya, Akagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, banyuzwe n’umuhanda mushya w’ibilomeytero bitandatu batandiye kubakirwa nyuma y’uko uwo bakoreshaga mbere urengewe n’amazi y’ikiyaga cya Nyirakigugu.
Icyo kiyaga cya Nyirakigugu kiri hafi y’ahitwa ku Cyamabuye, ku muhanda Musanze-Rubavu, kivugwaho kuba cyaruzuye kikazimiza burundu umuhanda wahuzaga abaturage bo ku musozi wa Hesha n’abatuye ahitwa muri Nteramya.
Nyuma yo gutangira undi muhanda mushya ufite ibilometero 6 uzawusimbura, abaturage bagaragaje akanyamuza bavuga ko ubucuruzi bwabo bubonye igisubizo.
Mukamusoni Marie Goreth, utuye mu Mudugudu wa Nteranya, avuga ko bafite ibyishimo byinshi baterwa n’umuhanda mushya uri kubakwa , asaba ko mu gihe warangira bazashyiramo na kaburimbo n’amatara.
Yagize ati: “Uyu muhanda watumaga duhahirana n’ab’i Kareba kuko ni bo bazanaga ibirayi ku ikusanyirizo bikabatunga. Mbere baterezaga ibirayi ku magare ku mafaranga menshi ugasanga bitugezeho igiciro kiri hejuru.Ubu rero ba rubanda rugufi turashimira ko twabonye n’akazi muri uyu muhanda ndetse n’ibiciro bikaba bitazakomeza kumanuka kuko amafaranga batangaga ku bwikorezi aragabanyuka cyane.”

Yakomeje avuga ko baramutse bashyiriwemo ‘kaburimbo’ n’amatara , byaba ari byiza cyane, ati: “Hakurya hariya habamo abantu biba n’abagizi ba nabi, ubwo rero baramutse badushyiriyemo n’amatara byaba ari byiza cyane kandi tuzi ko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame utaragira icyo atwima na byo azabikora.”
Nyirabunori Zilipa, umwe mu baturage bishimiye umuhanda mushya barimo kubakirwa, yavuze ko uwa mbere warengewe n’amazi y’ikiyaga wari umaze imyaka myinshi.
Yagize ati: “Sinakubeshya, umuhanda wa mbere wari umaze imyaka myinshi cyane, ubu ndi kugendera ku nkoni ariko nawumenye ndi muto kuko ni ho twari dutuye iki Kiyaga cya Nyirakigugu kitaraba kigari.”
Agaragaza ko kugira ngo umuhanda wa mbere uzimire, byatewe n’imvura nyinshi yaguye bikarangira yaguye amazi y’ikiyaga, kigasenyera bamwe ndetse kigatwara n’amashyamba yari hafi yacyo ku muhanda.
Ati: “Iki kiyaga cyaguwe cyane n’imvura kuko yaraguye kiruzura gisatira umuhanda, cyangiza ishyamba n’inzu z’abantu nk’uko ubibona”.
Vumilia Clementine w’imyaka 36, avuga ko umuhanda wa mbere waretse kuba nyabagendwa afite imyaka 10 y’amavuko, ubwo ibinyabiziga nk’imodoka zitari zemerewe kuhanyura kuko wari warangiritse, hasigara hagenda abanyamaguru.
Ati: “Nibutse neza, nakubwira ko uyu muhanda wahagaze gukoreshwamo by’umwihariko n’imodoka mu 1998 nkiri muto, icyo gihe nta modoka yigeze yongera kugendamo kuko wari warangiritse cyane”.
Abahinzi b’ibirayi n’ababicuruza bavuga ko uyu muhanda ugiye kubafasha mu bwikorezi bwabyo mu buryo bworoshye.
Umucuruzi akaba n’umuhinzi w’ibirayi Niyomutuzo Diane, avuga ko mbere bajyaga tegera umufuka w’ibirayi ku mafaranga y’u Rwanda 2,000, bikikorerwa n’igare, ariko ubu bizeye ko bazajya batanga amafaranga atagera no ku gihumbi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda Niyonsenga Jeanne d’Arc, na we yunze mu ry’abaturage ahamya ko uyu muhanda uzatanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage.
Yakomeje amara abaturage impungenge ku byerekeye amabandi ashimangira ko hashyizweho ingamba zikumira ibisambo ndetse ngo iyo bafashwe bajyanwa mu igororero.
Yanijeje ko kuri urya muhanda hazashyirwa amatara, ati: “Abaturage nabamara impungenge rwose. Ni byo hari amabandi y’insoresore yakundaga kubabuza umahoro abiba ibyabo ariko hamwe n’inzego z’umutekano twafashe ingamba kandi no kuri uriya muhanda hazashyirwaho amatara. Umuhanda ugiye kuzura kuko igice kimwe cyawo kirakoreshwa.”
Uyu muhanda urimo kubakwan’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA), witezweho kubera igisubizo kirambye abakora ubucuruzi n’abahinzi babonye uburyo bworoshye bwo kugera ku muhanda munini Rubavu-Musanze.




