Nyabihu: Bigogwe abarokotse Jenoside bahangiyikishijwe n’inzu n’ubwiherero bishaje

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Murenge wa Bigogwe, mu Mudugudu wa Nyagafumberi, bavuga ko babangamiwe no kuba inzu bubakiwe ndetse n’ubwiherero byarashaje ku buryo ngo bafite impungenge ko zishobora kubagwaho cyangwa se bakaba batengukana n’ubwiherero.

Abatuye muri uwo Mudugudu basaba inzego bireba kubafasha gusanirwa ku buryo bahitamo kujya gutira ubwiherero ahandi.

Umwe mu baganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Twubakiwe hano inzu zifite ubwiherero rusange, ariko byose birashaje, ari inzu nazo ni uko urabona ko zasadutse inkuta hari ubwo amazi aza akadendeza kugera mu bikoni byacu uretse no kuba ubu bwiherero bwarasenyutse na bwo kugerayo ni ikibazo kuko amazi araza akuzura imbere ya bwo mu bihe by’imvura twifuza ko badusanira byose.”

Undi mukecuru na we yabwiye Imvaho Nshya ko bagorwa no gukora ingendo bajya gutira ubwiherero.

Yagize ati: “Ubu kubera kugira amakenga iyo dushaka kujya mu bwiherero tujya mu bw’abaturanyi, hari ubwo usanga nyir’urugo arimo bikagusaba kumutegereza cyangwa se ugacunga ukajya mu rundi rugo, twifuza ko baza bakadusanira kuko uroye byose bimaze gusaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bamaze kukimenya, igisigaye ni ukureba uburyo cyakemuka.

Yagize ati: “Yego amakuru turayafite twamenye ko ubwiherero n’inzu zabo zifite ikibazo, ntabwo twari tuziko ubwiherero bwasenyutse burundu ngiye kubiganiraho n’ubuyobozi bw’umurenge tubanze twifashishe umuganda ku bikorwa bitagoye byaba bihari”.

Abatujwe mu Mudugudu wa Gafumberi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abenshi ni abageze mu za bukuru bakaba barahatujwe ari imiryango 15, mu mwaka wa 2007.

Ubwiherero bw’abarokotse batuye mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu bukeneye gusanwa
Mu bihe by’imvura, imbere y’ubwiherero bwo mu Mudugudu wa Gafumberi huzura amazi
Ubwiherero bwatangiye guhirima
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE