Nyabihu: Babangamiwe n’insoresore zikina urusimbi zigateza umutekano muke

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, bavuga ko babangamiwe n’insoresore bise imburamukoro zirirwa zikina urusimbi, bwamara kwira zikirara mu mayira zigamije kwambura abaturage, nyuma y’uko ayo baba bashoye mu rusimbi amaze kubashiriraho.
Urusimbi ni umwe mu mikino y’amahirwe abantu bakina bakoresheje amakarita, igiceri cyangwa se ikindi kintu hagendewe ku kimenyetso baba bumvikanyeho, hakaba hari amafaranga buri wese aba yashyizeho bimwe bita gusheta.
Insoresore zo mu Murenge wa Bigogwe cyane cyane izo muri santere y’ubucuruzi ya Kora, zo zikina urusimbi zikoresheje amakarita, kuri ubu ngo zimaze kuzengereza abaturage.
Umwe mu baturage bo muri iyi santere ya Kora Mugabonake Enock avuga ko bidakwiye ko umuntu w’umusore yirirwa yicaye ku ntebe akina ikarita ngo bizamuzamure mu iterambere.
Yagize ati: “Biratubabaza kubona umwana w’umuhungu ugeze mu kigero cy’imyaka 25, abyuka mu gihe cya saa tatu we agiye gukina urusimbi, ntiyahinze, ntiyagiye gushaka n’amafaranga araza gushoramo gusa we akumva ko araza kubona ayo ashoramo yemwe no kubona ibyo arya ari uko yibye, bariya basore rero uko ubabona nawe urabona ko bafite imbaraga, iyo bamaze gushirirwa ubwabo barwana bikaba intambara ikomeye hano mbese baduteza umutekano muke”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko ibi bintu biba n’abayobozi baba birebera kugeza ubwo ijoro ngo rigera bagapfumura inzu.
Yagize ati: “Twibaza icyo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nabwo buba bukora, tekereza ko bakinira urusimbi ku muhanda hano birirwa batukanira hano ibitutsi bibi, nk’ubu inyuma y’iyi santere ntabwo wapfa kuhinyuza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bahita bakwambura utwo ufite twose, muri iyi minsi ugira ngo inzu zirigutoborwa ndetse n’abari kwamburwa se si izi imburamukoro z’abasore zirirwa zibungera hano nyuma yo gukina urusimbi zikajya gucunga aho ziba?”.
Mukarwego Marigarita we avuga ko babuze uburyo bagenza ziriya mburamukoro ngo kuko nta n’ubwo ubuyobozi bubafasha gusubiza ku murongo bariya ziriya nsoresore
Yagize ati: “Tekereza ko nanjye mfite umwana w’umusore yarananiye, yabanje kujya kuragira inka mu Gishwati n’aho ananirana na ba Sebuja, ubu noneho yafashe ingamba zo kwirirwa akina urusimbi, nta mwenda natunga, imyaka njya kubona nkabona umufuka w’ibishyimbo usigayemo ubusa, rwose Leta idufashe aba bantu bazabagwire babafate nibiba ngombwa baze inzu ku yindi twerekane aho baba kuko hari ubwo baba baraye biba cyangwa se bahaze ibiyobyabwenge bakirirwa biturutse mu ngo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Nsengimana Jean Claude avuga ko iki kibazo bacyumva ariko ngo bakaba bari mu iperereza ngo bamenye aho ayo matsinda y’imburamukoro yirirwa akina urusimbi aherereye, anashimangira ko urusimbi ari umurimo utemewe, ahubwo agasaba urubyiruko guhugukira imirimo itanga inyungu kandi ngo irahari ni myinshi.
Yagize ati: “Izo nsoresore rwose abantu baba bazi aho ziri bajye badutungira agatoki tubashyikirize inzego zadufasha kubiha umurongo, ubu rero ikigiye gukorwa nitumara kumenya aho bakinira tugiye gukorana n’inzego z’umutekano nyuma yo kumenya aho hantu, ndetse tumenye neza abo bose bakina urusimbi, kuko ni rumwe mu bitera ingeso mbi zo kwiba”.
Umurenge wa Bigogwe ni hamwe mu hakunze kugaragara insoresore zikora urugomo harimo abashumba b’inka, udutsiko twiyise abajyama, abashombabyuma n’imburamukoro, utwo dutsiko twose rero abaturage bakaba bifuza ko Leta yaturwanya kugira ngo babeho mu mahoro.
