Nyabihu: Babangamiwe na Kirabiranya yadutse mu birayi ikabahombya

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abahinzi n’abacuruzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative yitwa KOKUMUJE ikorera mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, babangamiwe n’uburyo umusaruro wabyo wagabanyutse cyane kubera Kirabiranya yageze mu myaka yabo ikaraba.

Bavuga ko uyu mwaka w’ihinga wababereye mubi kuko bagize ikibazo cya Kirabiranya ibirayi bahinze bikuma bikagira ingaruka ku musaruro wabo.

Bamwe mu baganiriye n’Imvo Nshya bifuza ko bahabwa ubufasha haba ubw’umuti cyangwa inama z’uko bakwikura muri iki kibazo.

Kiberinka Solange usanzwe ahinga ibirayi muri uyu Murenge yagaragaje ko ingano y’ibyo yari asanzwe yeze yahinduwe n’uko byageze hagati ibirayi bye bigatangira kuma amababi, bigatuma umusaruro uba muke.

Yagize ati: “Buriya twe turahinga ariko hari ubwo duhura n’ikibazo umusaruro wacu ukaba muke. Kugeza ubu rero twahuye n’icyo kibazo, umusaruro wacu ubona waragabanyutse cyane kuko mu mirima duhingamo ibirayi byagiye biraba bitari byarangiza kwera bimwe bikuma. Mudukorere buvugizi barebe uko badufasha.”

Hari abaganiriye na Imvaho Nshya cyakora banga ko amajwi n’amafoto yabo bifatwa n’Umunyamakuru, ariko bagaragaza ko mu nshuro bamaze gusaruramo ibirayi haba umwaka ushize no kugeza ubu, umusaruro wabo wangiritse ku rwego rwo hejuru bigatuma bahomba.

Byiringiro Schadrack, Umuyobozi wa KOKUMUJE, yatangaje ko umuhinzi wezaga nka toni imwe y’ibirayi ubu yejeje ibiro bike cyane, nawe agaragaza ikibazo nk’icya bagenzi be cy’uko kuma kw’ibirayi ari zo ngaruka bari guhura nazo.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’ibirayi ni bwo bumbeshejeho n’umuryango wanjye, ndetse n’abagize Koperative yacu, ariko kugeza ubu twagize ikibazo cy’ibirayi byuma bitarera ku buryo dusaba ubufasha ubuyobozi. Ubu umuntu wezaga toni asigaye yeza ibilo bike, rero ni ikibazo.”

Agoronome w’Umurenge wa Mukamira Senzoga Donatien yavuze ko ibibazo bya kirabiranya yageze mu buhinzi bw’ibirayi yagaragaye mu bwoko bwitwa ‘Kirundo’ gusa yemeza ko bishobora guterwa n’uko hari imirima ihingwamo nyamara ntihindurirwe imyaka nyuma y’igihembwe cy’ihinga ku buryo bishobora kuba ikibazo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri rero ikibazo cya Kirabiranya ntabwo kiri rusange. Akenshi irimo kwibanda ku mbuto yitwa Kirundo kandi ni yo mbuto abahinzi benshi bari kwitabira guhinga cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ubu burwayi bukunda guterwa n’ahantu imbuto iba yakomotse kuko ni uburwayi bushobora kugendera mu mbuto yatewe yari irwaye noneho byaba bikimera bwa burwayi bugakomezanya na yo. Ikindi rero gishobora gutera ubwo burwayi ni umuntu uba wahinze ibirayi akoresheje imbuto irwaye noneho akabihinga ha handi hari havuye ibirayi na none kandi na byo bikaba byari birwaye.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kujya bahinga ibirayi ariko bakibuka guhinduranya imyaka yemewe kugira ngo babashe kuburizamo ubwo burayi bushobora kujya mu birayi bishya byanduriye ahari hahinzwe ibindi kugira ngo bitazagira ingaruka ku biciro cy’ibirayi.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gukurikirana icyo kibazo kikaba cyabonerwa umuti iyo ndwara igacika burundu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE