Nyabihu: Ayigihugu arashimira Nyirabufumbira wamurokoye muri Jenoside

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyabihu bashimira abaturanyi babo babahishe bakarokoka, muri bo harimo uwitwa Ayigihugu Daniel.

Ayigihugu Daniel ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; atuye mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rubaya, Umudugudu wa Kivugiza, avuga ko ashimira Umukecuru Nyirabufumbira Gaudence, wamurokoye mu gihe abandi babyeyi bari baturanye bo babahigaga.

Uyu Ayigihugu avuga ko mu gihe Jenoside yakorwaga mu 1994 yari afite imyaka 12, we ngo ntiyari azi ibiri kuba, uretse ko yabonye ababyeyi be babica gusa atazi ibyo bazira, ariko ngo ikimushimisha kuri ubu ngo ni uko Nyirabufumbira atabaye umubyeyi gito

Yagize ati: “Ndabanza kunenga bamwe mu babyeyi bigishije abana babo ingengabitekerezo; kugeza ubwo bakoze Jenoside, njyewe Nyurabufumbira ni umwe mu babyeyi bitwaye neza kuko kugera ngo mbe ngihumeka hamwe n’abavandimwe banjye 3 ni uko yemeye kutwitangira, na we yagombaga kudutanga tukicwa nk’ababyeyi bacu.”

Ayigihugu akomeza avuga ko uriya mubyeyi yabahishe igihe kirekire bamuhiga, ariko ngo uyu Nyirabufumbira we yanze gutandukanya abana be n’ab’abandi

Yagize ati: “Twagiye kubona tubona abantu baje kutubaza aho ababyeyi bacu bari tuvuga ko bari mu nzu, icyo gihe twarimo gukina n’abana ba Nyirabufumbira, we yaraje aturobanura muri iryo tsinda twari hamwe aduhisha munsi y’igitanda ba bana be ababwira ko bavuga ko abicanyi batujyanye, yatwitayeho bamwe mu baturanyi bacu baranamukubise bashaka no kumwica.”

Akomeza agira ati: “Nyirabufumbira yatunambyeho, kugeza ubwo  Jenoside ihagaritswe, njye numva nzamwitura ni uko nkiyubaka ariko nawe kubera ko ari mama ndeba njya muha umubyizi, nkamwasiriza urukwi mbese ntiyabaho nabi ndeba.”

Nyirabufumbira avuga ko atari kureka abana b’umuturanyi bazira ubusa kandi bari mu kigero cy’abe ikindi ngo yabonaga nta mpamvu yo kubica no kubahiga.

Yagize ati: “Hari bamwe mu babyeyi twari duturanye hano, babaye aba mbere mu kwicisha abaturanyi, ni ibintu byari bikomeye, ariko njyewe muri icyo gihe narabanenze, ndiyemeza barampiga, ntanga ibishoboka byose kugira ngo nkize ubuzima bwa bariya bana uko bari batatu, kuko ababyeyi babo na bene nyina bari bamaze kubica, ibi nabikoreye umutimanama wanjye, kandi rero no kunshimira nashimire Imana kuko twese yaradutabaye”.

Nyirabufumbira ngo yajyaga ahamagazwa ku cyahoze ari Komini Nkuli nk’umuntu w’icyitso ucumbikiye inyenzi, ngo bigakubitiraho ko ngo hari bamwe mu babyeyi bagenzi bamubwiraga gutanga bariya bana kugira ngo abashe kugira amahoro, cyane ko bamwe muri icyo gihe babaga bishimiye gusahura.

Yagize ati: “Bahoraga bantumiza kuri Komini ngo nshumbikiye Inyenzi, mfite imbunda mu nzu, hari n’ubwo bari bagiye kundasa ariko mpebera urwaje ni bwo haje mambure wa Selire mbona barandekuye, ariko abana banjye ntabwo nari kubatanga kuki bose bari mu kigero kimwe n’abanjye, bagenzi banjye banshiye intege bantera ubwoba ariko ntabwo natanga ibibondo ngo byicwe, nakomeje kubana na bo mbonye ko nanjye bazantwikira mbyuka nijoro, mbajyana kwa mukuru wanjye, baje kubahiga ngo babice barababura”.

Uyu mubyeyi wavutse mu 1952, kuri ubu ni umwe mu barinzi b’Igihango, asaba ababyeyi gukomeza kwigisha abana ineza, kuko ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 benshi bari urubyiruko ruyobowe n’ababyeyi, yishimira ko yarokoye abantu kuri ubu bakaba bahumeka.

Kuri ubu umuryango wa Ayigihugu wari ugizwe n’abantu 9 harokotsemo abantu 3 gusa, ariko ntibabura gushimira ababyeyi bahishe abantu, bakanenga bamwe mu bandi babyeyi bishoye mu bwicanyi hagamijwe kwikubira imitungo y’abo babaga bamaze kwica.

Kugeza ubu mu rwibutso rwa Mukamira hashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside isaga 2 000.

Abarokotse bo mu Karere ka Nyabihu bo bashimira abaturanyi babo babahishe, bakarokoka
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE