Nyabihu: Amaterasi y’indinganire yaciwe ku musozi wa Rambura yazamuye umusaruro

Abaturage bo mu murenge wa Rambura , Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bishimira ko kuva bacirwa amaterasi y’indinganire umusaruro mu buhinzi wariyongereye cyane, bihindura imibereho yabo mu iterambere.
Abo baturage ngo bajyaga bareba ubutaka bwabo kubera ubuhaname bakumva nta gaciro ku buryo ngo bwaguraga amafaranga make basa n’ababwikiza nk’uko Sabato Nshuti wo mu kagari ka Guriro Remy abivuga.
Yagize ati: “Ubutaka bwo muri Rambura yose ubona ko ari bwiza ariko isuri aho yatwaraga ubwo twabaga duhebye kuko hasigaraga ari ku gasi, ariko kubera ko imiyoborere myiza yatugezeho ubu ku gasi habaye ku Gasusuruko tumeze neza tureza, ubu aho twakuraga ibilo 50 by’ibishyimbo nabwo twiyushye icyuya tuhakura imifuka nibura 5, kubera ko ubutaka burateretse neza n’agafumbire dushyizemo kagumamo, ubu turashima ko amaterasi y’indinganitre yarwanyije inzara muri kano gace.”
Mujyambere Emmanuel wo mu Kagari ka Birembo yagize ati: “Kubera Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itwitayeho, ni ho mpera nshimita Leta ko buri wese yaba umukire yaba umukene hano bamukoreye indinganire, ubu umusaruro wariyongereye kuko twafashe ubutaka neza.”
Mujyambere akomeza avuga ko kuri we abona umusaruro wariyongereye cyane.
Yagize ati: “Ubu ibirayi aho twakuraga toni imwe zarikubye zigera muri cumi zirenga, ikindi ni uko ubutaka ino bwagize agaciro kuko nk’ahantu haguraga ibihumbi 80 hageze kuri miliyoni irenga kuko bamwe bagurishaga ubutaka bwabo babufata nk’imburamumaro, urumva ko amaterasi y’indinganire afite umumaro kandi abateje imirima yabo bayikuraho ubu barimo kwicuza.”
Kabalisa Salom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura nawe ashimangira ko muri kariya gace kubera imisozi ihanamye muri uwo Murenge ngo isuri koko yajyaga itwara imisozi yabo, ku buryo byatezaga igihombo abaturage mu buhinzi.
Yagize ati: “Turashimira imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye impinduka nyinshi muri aka gace cyane ubuhinzi, iyi misozi yari ibiharabuge, umuhinzi atera imyaka imvura yagwa niyo yaba nkeya imyaka akayisanga mu kabande kuri ubu rero ubu umuhinzi arahinga akaba yizeye umusaruro kubera amaterasi y’indinganire.”
Kabalisa akomeza avuga ko ngo hahindutse byinshi ku bijyanye n’umusaruro kubera ko nk’uko abaturage babivuga ngo imisozi yari agasi gusa
Yagize ati: “Kuri ubu kuri hegitari imwe umuturage yakuragaho nka toni imwe, ariko kubera ko ubutaka bwafashwe neza ifumbire ntigende ntiyabura nibura gusarura toni zisaga 15 , urumva koko ko abaturage indinganire zabasusurukije, ndasaba rero abaturage gukomeza kuzibungabunga bazibyaza umusaruro.”
Kugeza ubu Umurenge wa Rambura hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 163.

