Nyabihu: Abacururiza mu isoko rigezweho rya Kora  barishimira imikorere inoze

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abakorera mu isoko rigezweho rya Kora, bafite amashimwe baterwa n’uburyo ryubatse bagaragaza ko ari kimwe mu bikorwa remezo bishimira muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze ruvuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baturage bavuga ko iryo soko ryabaye igisubizo ku bucuruzi bwabo cyakora bakanenga abakibunza ibicuruzwa.

Iryo soko riremwa n’abantu bavuye guhaha imyenda, ibyo kurya n’ibindi bitandukanye na cyane ko buri bacuruzi bafite aho bakorera bigendanye n’ubwoko bw’ibyo bacuruza.Ni isoko rimaze imyaka itari mike kuko mu bakoreramo bigoye kubona umuntu ukubwira ko yatangiranye naryo kubera imyaka rimaze. Benshi bahuriza ku kuba ari isoko ryatangiye ari icyondo gusa imvura igwa ikabanyagirana n’ibyo bacuruza.

Umubyeyi witwa Nikuze Jacqueline waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko yatangiye kuza muri iri soko ari umwana akurikira umubyeyi we ariko bacururiza ahantu hatubatse, ahamya ko mbere ya 2016 barizagamo risa nabi cyane.

Ati:”Iri soko natangiye kurizamo nzana n’umubyeyi wanjye nkiri muto, ni kera rwose kuko imvura yaragwaga ikatunyagirana n’ibyo turi gucuruza.

Iryubatse ubu ryakemuye ni uko imvura niyo yaba itatunyagira, ibicuruzwa byacu ntabwo byabasha kwangirika ndetse biba bifite isuku. Iterambere ryahise ryihuta cyane”.

Nikuze ataratangira gucururiza mu isoko ryiza ntabwo ubuzima bwari bwiza bitandukanye n’ubu isoko ryubatswe neza.

Ati: “Kugeza ubu nshuruza umutima uri hamwe. Ntabwo nabura isabune, ntabwo nabura umunyu, mbona amafaranga ahagije yo kwita ku muryango wanjye, mbese ni mu isoko kandi mu isoko bitandukanye no ku gasozi.”

Nyiragasirimu Chantal umucuruzi mu isoko rya Kora nawe umaze imyaka irenga 20 aricururizamo, avuga ko atararigeramo yari abayeho nabi kuko hari ibyo yaburaga kubera ko yari umuhinzi gusa nawe utihagije, ariko ngo aho yarigereyemo yungutse ubushobozi bwinshi bumufasha gutunga umuryango we.

Avuga ko ku munsi acyura amafaranga arenga ibihumbi 12 RWF bitewe n’uko yashoye, hakabamo inyungu y’amafaranga 1,500 RWF.

Yagize ati: “Iri soko ndimazemo imyaka myinshi, ni isoko ryiza rigezweho. Nyuma y’imyaka 30 tuvuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rugeze heza.  Rero turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’ibyiza yaduhaye harimo n’iri soko ryiza twungutse.

Kugeza ubu ndashora nkunguka cyangwa si nunguke ariko ejo nkagaruka kuko mba mfite umutekano n’abantu bangurira bazi aho bansanga.”

Abandi bacururiza muri iryo soko rya Kora baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko ikibazo bafite ari ababunza ibicuruzwa hanze bisa n’ibyo na bo baba bafite bigatuma abaguzi babo baba bake rimwe na rimwe ibyo baranguye bikabaheraho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, ni kenshi bwagiye bugaragaza ko hari imbaraga zashyizwemo mu gukangurira abacuruzi bato kwishyira hamwe bakajya mu masoko yabugenewe ari hirya no hino mu Karere cyane ko yagiye yagurwa kandi ni ibikorwa bigikomeza.

Umuyobozi w’Isoko wungirije Nyirarukundo Esperance yavuze ari urugendo gukemura icyo kibazo, kuko hashyizweho abashinzwe umutekano bafasha ku rwanya abazunguzayi batembereza ibicuruzwa mu muhanda by’umwihariko imbere y’isoko ndetse ko ubuyobozi bukomeza kubafasha umunsi ku munsi kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Ati: “Ubu turacuruza bikagenda ariko mbere nta bwo bamenyaga n’aho twakoreraga ariko buri kintu cyose , ubu abantu baza kugishaka bakakibona kandi bakakibonera mu mwanya wacyo.”

Ibijyanye n’imisore ku bakorera muri iri soko ntabwo babyinubira kuko basora amafaranga na bo babona ko atari menshi.

Kuba u Rwanda rwihuta mu iterambere byatumye n’abacuruzi bato barushaho kwegerezwa amasoko ajyanye n’icyerekezo abafasha kubika ibicuruzwa byabo ariko nanone bakabona uko babitandika mu buryo bitangirika kandi akaba yubatse mu buryo bubarinda imvura.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
123movie says:
Kamena 1, 2024 at 8:59 pm

Your blog posts have become a source of comfort, strength, and inspiration for me during difficult times, offering guidance and support when I need it most.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE