Ntore Habimana yafashije APR BBC gutangira neza imikino yo kwishyura

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR BBC yatsinze Kepler BBC mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ya Basketball amanota 89-73 yiyunga n’abafana bayo nyuma gutsindwa bikomeye mu mikino ya BAL. 

Iyi mikino yo kwishyura ya shampiyona yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024 muri Lcyee de Kigali. 

Wari umukino wa mbere APR BBC yari ikinnye nyuma yo gutsindwa bikomeye mikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL) muri Gicurasi.

Ikipe y’Ingabo yakinnye uyu mukino idafite Adonis Filer wagiriye imvune y’umutsi wo ku gatsinsino mu mikino ya BAL.

Ku rundi ruhande, Kepler BBC yari yubatse muri iyi mikino yo kwishyura kuko yongeyemo Nijimbere Guibert wakinaga muri Dynamo BBC y’i Burundi na Kazeneza Emile Gallois biyongera kuri Chad Bowie Jordan isanzwe igenderaho.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, Jordan Bowie na Ntore Habimana batsindira amakipe yombi. 

Agace ka Mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 15 ya Kepler.

Mu gace ka Kabiri Kepler yagarutse yashyizemo imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo, itsinda amanota menshi ibifashijwemo n’abakinnyi nka Done Carlos Alejandro na Nijimbere Guibert.

Aka gace karangiye Kepler iyoboye umukino n’amanota 38 Kuri 36 ya APR BBC 

Mu gace ka Gatatu ikipe y’ingabo yatangiye itsinda amanota ibifashijwemo n’abakinnyi nka Zion Styles na Axel Mpoyo wagaragaye cyane atangira gutsinda amanota atatu.

Aka gace karangiye APR BBC iri mbere ya Kepler n’amanota 68-60. 

Mu gace ka nyuma, APR yarushijeho gutsinda izamura ikinyuranyo kigera mu manota 20.

Umukino warangiye APR BBC itsinze Kepler BBC amanota 89-73 mu mukino wa shampiyona ya Basketball.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi, REG BBC yatsinze Tigers BBC amanota 92-69.

Iyi mikino izakomeza mu mpera z’icyumweru, aho APR BBC izakina na Inspired Generation ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024.

Ku Cyumweru tariki 9 Kamena, Kepler BBC izakina na Inspired Generation, Espoir izakina na Orion BBC, mu gihe umukino uzasoza uzahuza Kigali Titans na Patriots BBC.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE