Ntiwatandukanya serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe- Jeannette Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Impuguke mu by’ubuzima zakoze ubushakashatsi ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe, hagaragazwa isano ya bugufi izo mpande zombi zifitanye cyane ko udafite ubuzima bwiza bw’imyororokere ahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwo mu mutwe, kandi n’ufite indwara zo mu mutwe ubuzima bw’imyororokere burahazaharira.

Ku ruhande rumwe, abana bageze mu bugimbi n’ubwangavu hari igihe bahura n’impinduka z’umubiri n’imisemburo mishya bikagira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe, ndetse bikabya iyo abakobwa batewe inda bakiri abangavu n’ibindi bibazo by’ihungabana bakura ku gufatwa ku ngufu, gukatwa bimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro kubera umuco n’ibindi.

Ikigo cy’Amerika cy’Ubushakashati ku Buzima (NIH), mu mwaka ushize cyagaragaje ubushakashatsi bushimangira uburyo ihungabana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororohere buteza ibibazo byo mu mutwe biviramo bamwe kwiyambura ubuzima, kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwiyanga, agahinda gasaze, umuhangayiko n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame, na we yashimangiye ko ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere bufitanye isano idashobora gutandukanywa, ashingiye ku kuba abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura n’ihungabana ryikubye inshuro eshatu ugeranyije n’abatarahura n’ibyo byago.

Ubwo yagezaga ijambo ku basaga 9000 bitabiriye Inama y’urubyiruko rw’Afurika (Youth Connekt Africa), mu cyumweru gishize,  Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’iz’ubuzima bwo mu mutwe ntibishoboka kubitandukanya.”

Yakomeje atanga izindi ngero zirimo kuba impuguke mu by’ubuzima zivuga ko imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu ari yo abantu benshi bahuriramo n’ibibazo by’ihungabana mu mitekerereze by’akarande, cyane cyane biturutse ku mpinduka zikomeye ziba ku mibiri yabo n’imisemburo yisukiranya batari bamenyereye mu bwana, ndetse n’igitutu cy’urungano muri sosiyete.  

Yagize ati: “Muri Afurika y’Iburasirazuba, 21% by’abana b’abangavu bakorerwa imihango ishingiye ku gitsina ibangiza mu mitekerereze; yiyongera ku byago by’ibyorezo n’inda z’imburagihe. Hafi miliyoni 100 z’Abanyafurika bafite ibibazo by’agahinda gasaze, aho usanga 2/3 byabo ari abagore bari mu myaka y’uburumbuke.”

Yakomeje agaragaza ko hejuru ya miliyari 1.1 y’abagore ku Isi, bafite ikibazo cyo kutagera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro. Ati: “Uyu mubare niba hari icyo ukanguye muri wowe, ni uko bikwiye. Dushobora gutekereza ko ngano y’abahura n’ibyorezo, udashyizemo abatwara inda badashaka, dushingiye kuri iyo mibare yonyine.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo hakenewe kongerwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, anakomoza ku cyo Umuryango Imbuto Foundation wakoze mu myaka irenga 20 ishize.

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Afurika ibereye Abanyafurika ari iyobowe n’urubyiruko rufite amagara mazima, rufite intego, rushyigikiwe, ruhanga udushya kandi rufite ubumenyi.

Ati: “Kugira ngo tugere kuri izo nzozi, dukwiye kureba ku ishusho ngari y’iterambere, aho tudasiga ikibazo na kimwe kidakemuwe. Ndashimira Inama ya YouthConnekt Africa, n’abafatanyabikorwa bayo bose bashyizeho uru rubuga rukwiye rw’ibiganiro, kandi bahanga amabuye akomeza imfuruka zishingiye ku Bumwe bw’urubyiruko rurangamiye intego imwe ari yo terambere ry’Afurika.”

Abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye ku Mugabane w’Afurika biyemeje inkunga yabo itagabanyije ku iterambere ry’urubyiruko rw’Afurika cyane cyane ku munsi wa kabiri w’iyo nama yamaze iminsi itatu.

Umunsi wa kabiri w’iyo nama yateranye ku nshuro ya gatanu,  waranzwe n’ubwitabire bw’abayobozi batandukanye bahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera ndetse na sosiyete sivile bose basangiye ubutumwa bushyigikira ubumwe bw’urubyiruko rw’Afurika.

Ibiganiro byabo byibanze ku buryo urubyiruko rw’Afurika rushobora kurushaho kwisanga mu rugendo rwo kubaka umugabane ruhabwa amahirwe ahagije yo guhanga udushya dutanga ibisubizo ari na ko ibitekerezo byabo bishyirwa mu murongo w’icyerekezo cy’umugabane.

Mu bundi butumwa urubyiruko rwahawe harimo kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), iterambere ritangiza ibidukikije, ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi byose bitanga amahirwe yagutse mu iterambere ritagira n’umwe risigaza inyuma.

Urubyiruko rwitabiriye iyo nama rwishimiye gutaramirwa n’ibyamamare by’abahanzi nyafurika barimo Patoranking wo muri Nigeria, Jah Prayzah wo muri Zimbabwe  n’abahanzi b’abanyempano bo mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE