Ntibitura yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 23, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Guverineri Ntibitura asimbuye Dushimimana Lambert wayoboraga iyi Ntara kuva muri Nzeri 2023.

Itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa Gatandatu, rigira riti: “None ku wa 23 Ugushyingo 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Jean Bosco Ntibitura, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”

Ntibitura Jean Bosco yigeze kuba umuyobozi ukuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano.

Nyuma mu kwezi kwa Kamena 2023, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza (NISS).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 23, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Uzamuruta Phenais says:
Kamena 14, 2025 at 11:33 am

Urubyiruko rudafite ubushozi arko bufite ubushake bwogukora murufasha iki najyendimo 0783231385

Uzamuruta Phenais says:
Kamena 14, 2025 at 11:33 am

Urubyiruko rudafite ubushozi arko bufite ubushake bwogukora murufasha iki najyendimo 0783231385

Uzamuruta Phenais says:
Kamena 14, 2025 at 11:33 am

Urubyiruko rudafite ubushozi arko bufite ubushake bwogukora murufasha iki najyendimo 0783231385

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE