Ntibisanzwe ko umugore ajya mu bikorwa by’ubutekamutwe (Video)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko bitamenyerewe kumva umugore ari mu bikorwa by’ubutekamutwe. Rwabikomojeho ubwo rwerekanaga abantu 7 barimo n’abagore bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko n’iyezandonke.

Mu berekanywe harimo abagore babiri n’abagabo batanu bafashwe mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yabwiye itangazamakuru ko bidasanzwe kubona umugore ajya mu bikorwa by’ubutekamutwe.

Yagize ati: “Abagore bafatirwa mu bikorwa by’ubutekamutwe, baragera kuri 15%.”

Dr Murangira asobanura ko mu biyitirira abagenzacyaha harimo Mukahabimana Béatrice ufatanya na Siborurema Jean Claude na Niyigena Claudine.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko Mukahabimana na Siborurema bashaka amakuru y’abantu bafunze, nyuma bagahamara abo mu muryango yabo babizeza gufungura ababo.

Ibyo ngo bigwisha abantu mu mutego kuko nka Mukahabimana ahamagara abantu yiyita Umugenzacyaha.

Ni mu gihe Niyigena Claudine utanga serivisi za Mobile Money ari we unyuzwaho amafaranga.

Mukahabimana wiyita umugenzacyaha ahamagara nyir’ufunzwe, akamwumvisha ko dosiye ye ikomeye ariko ko hari icyakorwa ikoroha.

Mukahabimana na Niyigena bafashwe bamaze gutwara abantu miliyoni imwe n’ibihumbi maganarindwi, ayo ngo ni amafaranga abantu batagomba gutanga bayaha ababatekera imitwe.

Dr Murangira agira ati: “Gukomera cyangwa koroha kwa dosiye ni imvugo y’abantu bashaka kurya ruswa.”

Yavuze ko amafaranga ashyirwa ku nimero ibaruyeho Scolastique Uwase.

Ntakirutimana Daniel avuga ko Se yakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibidukikije aza gufungirwa kuri sitasiyo ya Rwezamenyo.

Ntakirutimana Daniel watekewe imitwe agatanga amafaranga ngo Se afungurwe

We na Nyina umubyara bagiye kumusura nyuma barataha.

Ati: “Nimugoroba naje guhamagarwa na nimero y’umuntu ntazi, ambaza niba ari njye waje gusura umeze gutya nti yego, arambwira ngo ejo Saa mbili uzabe wageze kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, nagufasha umuntu wawe agataha ariko uzazane na mama wawe.”

Avuga ko yagezeyo agahamagara ya nimero, uwo bavuganaga amusaba gutegereza iminota 10.

Iminota igeze yarahamagawe abwirwa ko Affande yamusabye ko yamuha 100 000 Frw akamufungurira umuntu, yarayatanze nyuma arongera asabwa andi.

Ibi ni na ko byagendekeye Idukurize Naomi utuye mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya ko umugabo we yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Igihe umugabo we yari afunze, yahamagawe n’umuntu amubwira ko hari icyo yamufasha akamurekura mu gitondo.

Ati: “Nahamagawe n’uwitwa Uwase Scolastique ambwira ko yamfasha umutware wanjye akarekurwa mu gitondo. […] namuhaye 250 000 Frw ariko nyatanga mu buryo bubiri. 200 000 Frw nayohereje k’uwitwa Uwase Scolastique, 50 000 Frw ajya k’uwitwa Tuyishime Jean D’Amour.”  

Aba bombi bemeza ko abo bahaga amafaranga batongeraga kubitaba.

Idukurize Naomi ni umwe mu batanze 250 000 Frw, atekewe umutwe n’abiyita abagenzacyaha ngo umugabo we afungurwe

Bashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakurikiranye ibirego byabo bityo bakaba bagiye guhabwa ubutabera nyuma yo guta muri yombi abatekeye umutwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko abakora ibyo byaha iyo bavumbuwe, bakoresha andi mayeri, bagakoresha umuntu wiyita ko yari afunganywe na runaka akababwira ko yamutumye ko abantu yamutumyeho yagira uko abagenza.

Ati: “Aho naho iyo utagize amakenga bagutwara ayawe. Umuntu wese ugusabye amafaranga ngo bagufungurize umuntu jya umenya ko ari umutekamutwe.

Ibyo bikorwa, akenshi usanga byangiza izina ry’ubutabera kuko baba biyitiriye inzego z’ubutabera, ni ho mwumva hasohoka za raporo zivuga ko mu butabera habamo ruswa, ni aha biba byaturutse.”

N’abagabo bakekwaho ubutekamutwe (Escroquerie)

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko mu bakekwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi harimo na Rubagenga Fred uzwi ku izina rya Rusakara.

RIB ivuga ko uyu hanze azwi cyane nk’umucuruzi, si ubwa mbere akurikiranwe n’ubutabera kuko tariki 20 Kamena 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha maze ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 gisubitse mu myaka 2.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko uwitwa Kayiranga Edouard yari umukomisiyoneri washatse uwitwa Trésor Igiraneza w’imyaka 25 nk’umwizerwa wabo ngo ajye ababikira amafaranga kuri konti ye.

Icyakoze ngo Rusakara yemera ko yakiriye asaga 20 000 000 Frw na 7 000 US$.

Uwitwa Ndahiro Ivan uruhare rwe muri iyi dosiye ngo ni we washakaga amakuru ya nyir’ubutaka kandi akanashaka abaguzi babwo.

Hagarujwe miliyoni 67.8 Frw hagaruzwa 11 295 US$ hafatirwa ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 23, hafatirwa Benz Mercedes na miliyoni 9 ziri kuri konti.

RIB ivuga ko amafaranga kashi yasubijwe nyirayo kandi ko ibyafatiriwe bizagurishwa bityo amafaranga agasubizwa uwariganyijwe.

Bimenyimana Jean Marie na we ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi, kurema Umutwe w’abagizi ba nabi, yemera icyaha ndetse akavuga n’amafaranga yari amaze gukuramo.

Icyakoze Bimenyimana avugwaho gutekera umutwe abantu babaga bari kuri banki kubitsa cyangwa kubikuza, akabasaba ko bamwereka aho yavunjishiriza (Forex Bureaux) bikarangira abatwaye amafaranga yabo.

RIB isaba abaturarwanda kugira amakenga no kutita ku bihembo by’umurengera.

Bimenyimana yafashwe amaze gutwara abantu amafaranga 12 miliyoni ashutse abantu babaga bari kuri banki.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abantu kugira amakenga no kuva muri ibi byaha ndetse no gushora amafaranga mu bintu uzi neza kandi bakagira ubutaka bafitiye amakuru.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE