Ntibisanzwe ko abayobozi bahora mu mafuti gusa- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

“Ufite ibintu biri imbere yawe byinshi wakora, wahitamo, watoranya biyobora imikorere yawe, uko wifata, imyitwarire, uko utekereza, bikagushyira muri cya kintu cyitwa ubuyobozi. Ikintu cya mbere kiri muri ubwo buyobozi ni ubuziranenge bw’ibyo ukora.”  

Ubu butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Kagame Paul, yabugarutseho ubwo yasozaga Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho yanenze abayobozi bahora mu mafuti buri gihe, kandi uko bayabajijwe bakaburana berekana ko bari bagamije gukora ibyiza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi batandukanye bitabiriye iyo Nama kugira ibyo bakora kugira ngo iyo mico mibi ihinduke kuko iyo abayobozi ari bo bayikora igira ingaruka ku bantu benshi cyane.

Yagize ati: “Uburemere buriyongera iyo abayobozi bagaragayemo imico itari yo, kuko iyo bikozwe n’abayobozi abahutara ni benshi, ni cyo kibiha ubwo buremere.”

Yavuze ko abayobozi batari bakwiye kunanirana kuko ari bake kurusha abo bayobora, ari na yo mpamvu bakwiye kujya bakurikiranwa, abakora nabi bakabibazwa bitaragira ingaruka ku muryango mugari, bikaba byanababera byiza bikosoye bakumva ko inshingano zo kuba Umuyobozi zijyana no gukora ibikwiye.   

Yakomeje agira ati: “Ubundi kabiri, gatatu, kane, abantu bamubwira [Umuyobozi] ngo areke kuyoba, byari bikwiye kuba bigera aho bifata umurongo ntabwo bisanzwe ko abayobozi bahora mu mafuti gusa.Wabwira umuntu agasaba imbabazi, agatanga ibisobanuro, [buri wese azi kuburana], agashaka kwerekana ko ibyo yakoze atari byo yashakaga gukora, yashakaga kugira neza.

Ushobora no kubwira umuntu uti ntacyo wibeshye, koko washakaga kugira neza ahangaha. Ariko ejo iyo bisubiyemo, ejobundi bigasubiramo, ubanza n’ibisobanuro bigenda bigabanyuka. Ibisigaye aba ari ukuruhanya gusa, cyangwa kubeshya, cyangwa umuco mubi utakuvamo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje anenga abadakora ibyo bashinzwe gukorera abo bayobora, ababarebera bakora amabi  bakabareka bagakomeza kuyakora ari na byo bituma rimwe na rimwe abakora ibibi bakomeza kubikora bibwira ko nta cyo bitwaye.  

Ati: “Ari umuco mubi na wo wo kutavuga, wo kuterekana ikibi aho kiri ngo gikosorwe. Ukagikora cyangwa se ugahishira uwagikoze cyangwa uwo ubona agikora kubera iyo mpamvu. Buri wese ntawutifuza ubuzima bwiza, ariko kubera ko ibyo byose ari magirirane iyo nkoze nabi bifite undi bigiraho ingaruka, cyangwa se iyo nkoze ikintu kizima inyungu zacyo zigera no ku wundi bityo. Ubuyobozi rero bushinzwe gushyira ibintu ku murongo ku buryo ntawutandukira mu bantu ngo akore ibyo ashaka, n’iyo byaba bimufitiye inyungu, ariko ahutaza abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya imico mibi ari inshingano y’ubuyobozi kugira ngo guhutaza abandi bitabaho.

Ubuyobozi si umugani cyangwa ijambo ririmo ubusa

Perezida Kagame yavuze ko kuba umuyobozi bitandukanye n’ibyo abantu biga mu mashuri, kuko ari amahitamo aba muri buri muntu, bityo bidakwiye ko abantu bajya babifata nk’umugani cyangwa ijambo ririmo ubusa.

Ati: “Ubuyobozi si umugani, ntidukwiye kubuhindura umugani. Icya kabiri ntabwo ari ikintu wishyurira amafaranga ngo ugiye kwiga kuyobora.  Iyaba byari byoroshye bityo, abantu benshi tuba twitwa abayobozi… Ariko kuba umuyobozi bivuze iki? Ubuyobozi si umugani nta n’ubwo ari ijambo ririmo ubusa. Ariko nta n’ubwo ari ikintu waha ishusho gusa kikaguma aho hagati. Ariko ubuyobozi buri muri wowe, mu muntu wese. Ubuyobozi bukurimo kandi ugomba kubuhitamo.”

Yavuze ko kuba umuyobozi bitavuze gukora ibyiza gusa kuko abantu bakosa, cyane cyane iyo bakora, ariko iyo ibihutaza abo uyobora birimo kurenga ibyiza akora aba atakaza indangagaciro z’Umuyobozi.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo navuze ngo ibyo ukora buri gihe bibe 100% kuko turi abantu. Ntabwo ibyo ukora buri gihe bihora byera de! Ariko urajanisha ukavuga go uyu ni umuyobozi kubera ko iyo ujanishije ibizima bigaragara muri ubwo buyobozi biri hejuru ya 50%. Iyo uri muri 50% ubwo nyine uba ari akazuyazi. Ni ibisanzwe. Ntibifite uwo byishe ntibifite n’uwo bikijije. Abayobozi mwihangane mureke kuba akazuyazi, mushyuhemo gake nibura.”

Iyi nama y’iminsi ibiri ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi, yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 2000 baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ikaba yanatumiwemo abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abanyamadini n’abandi bayobozi b’inzego zinyuranye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibitagenda ndetse n’ibyo babona nk’ibisubizo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE